Yaje Bugubugu

Uyu mugani bawuca iyo babonye umuntu cyangwa ikintu cyadukanye inkubiri; ni ho bagira bati "Yaje Bugubugu!" Wakomotse ku muganza witwaga Bugubugu yadutse i Buliza ahica Rubanda wari warigize rwankubebe (indakoreka) ahagana mu mwaka w' i 1600.

Uwo nyagupfa Rubanda yari umutware iwabo mu Buliza, atwara Ngiryi na Rutongo; akaba umukire bisesuye kandi mu muryango mugari. Ubukire bwe bwari bwaramusabitsemo urugomo rutavugwa, akiyenza ku baturanyi be; abafite ibikingi akabiragirira akabusha. Akohereza abana be n'abashumba bagaturira inka mu bwatsi bakazihagarikira. Bene bwo bajya kuzikoma, abandi bakabakomera; bati "Murakora inka za Rubanda bikabakorera ishyano!" Ibyo byose bakabivugishwa n'uko Rubanda abarusha amaboko n'urugomo.

Nuko biba aho bityo, bukeye abana n'abashumba be baraturutsa, bajya kuragira i Gasura mu Bwanacyambwe, mu gikingi cy'umuntu witwaga Fashaho. Bahageze inka baziturira mu mubande barazihagarikira. Abashumba ba Fashaho baje kuzikoma, abazi Rubanda barakomera, bati "Ntimwakure inka za Rubanda bitava aho bidukururira amakuba." Abashumba baranga bazirohamo harazikubita. Induru iba ndenda bati "Inka za Rubanda abanyagasura bazimajije amahiri" Inkuru igeze kwa Rubanda, Abanyangiryi bahurura ikuba gahu batera i Gasura; mbese Buliza yose ivayo ivuna Rubanda. Bageze i Gasura barahadugiriza bahahindura iheruheru; bituma kuva ubwo u Buliza bwose n'u Bwanacyambwe bitinya Rubanda. Ibye byose biba nk'amazi y'intare; ugiye kwegera ake, abandi bakamutwama, bati "Udahungabanya ibintu bya Rubanda bikagukorera ishyano." Aho ni na ho hakomotse ya mvugo, ngo: "Uramenye ntiwakure abana ba Rubanda, ntukubite inka za Rubanda ntiwangize ibintu bya Rubanda; kwa kundi ababyeyi batinyisha abana iby'abandi). Ni Rubanda uwo nguwo n'amahane ye bendeyeho.

Biba aho; bishyize kera umuganza witwa Bugubugu agishishiriza inka ze mu Buliza; u Buganza bwari bwarateyemo amapfa. Arikora n'inka ze n'abagaragu be n'abandi baturanyi bamwisunze; bavanga inka zabo ziragisha. Baraboneza n'i Buliza, bacumbika i Masora. Bukeye inka zirahuka; zirishije ntizahaga kuko hari ubwatsi buke. Ubwo Bugubugu akaba yasigaye ku icumbi. Ab'aho babwira abashumba, bati "Ubwatsi busigaye i Ngilyi kwa Rubanda; ariko uretse n'inka, nta n'inyoni yahimbira ngo ihatambe. Bakeneshereza aho, burira baracyura; basanga Bugubugu ku kiraro. Bamutekerereza ibyo babonye n'icyo bumvise bati "Aho twaragiye nta bwatsi buhari ni umukuna ahandi babuvuga ni kuri Ngilyi mu gikingi cy'umugabo witwa Rubanda, ariko ngo nta nka igikandagiramo." ati "Ubu se muremera ko inka zacu zicwa n'inzara kandi iwacu bazi ko twagishishije! Zadupfana ntibyatuviramo igihemu gikabije?" Abandi bati "Ese twabigira dute?" Bugubugu, ati "Ese mukeka ko Abaliza barusha Abaganza ubugabo? atiEjo tuzahahure nibadukoma tuzarwana!" Abandi baremera; umugambi bawuraraho.

Mu gitondo, inka bazibwiriza i Ngilyi. Baziturira mu mubande wa Rubanda. Zikigeramo, Abanyangilyi bariyamirira batangara, bati "Mbega abantu bashirika ubwoba! bariya batinyutse kwahura mu bwatsi bwa Rubanda ni bantu ki?" Ubwo impini y'abantu yari iteraniye kwa Rubanda irahomboka; basiganwa bajya gukoma inka za Bugubugu. Bageze mu rwuri Abaganza babarohamo imyambi barabandurura. Rubanda abyumvise arahurura, Bugubugu amurabutswe yuhanya n'impirita abakana umuheto we inkubiri; ashyiramo umwambi w'umukumbi arinjiza ararekera amucishamo; Rubanda yikubita hasi baterura uwumye.

Nuko induru iba impomamunwa; bati "Rubanda arapfuye!" Abaganza bararwana barasizora. Abaliza basumbirijwe barahunga. Beguka ariko bamwe bishima, bati "Reka Bugubugu aducire inkamba!" (Kuko Rubanda yari yarabarembeje). Abaliza bivanga n'Abaganza basakiza kwa Rubanda; ibisahurwa barasahura, ibisigaye baratwika, hahinduka imara. Kuva ubwo rero batangira kogeza Bugubugu aba rwamwa, kuko yishe Rubanda wari warigize rwankubebe. Abagore bajya gukangisha umwana w'igize syori, bati "Wapfa yaje Bugubugu!" Uko ibihe biha ibindi, kuza bugubugu bihinduka kwadukana inkubiri ikambura ireme muri nyiraryo.

Kuza bugubugu = Kwadukana inkubiri