Yararurashe

Uyu mugani baca ngo: "Yararurashe" wakomotse kuri Kazenga ka Ndabarasa, ahasaga umwaka w'i 1700. Bawuca iyo babonye umuntu ugize amahirwe yo kubona icyo abandi baririraga; ni bwo bavuga, bati "Yararurashe" cyangwa se ngo: "Yarurashe."

Hambere ku ngoma ya Ndabarasa; abana be bicaraga mu mpinga ya Kamonyi bakareba umusozi wa Gihinga mu nsi ya Kamonyi bakawifuza; icyo gihe ngo wari ukiriho iminyinya myinshi y'ingara zibereye amaso. Bose bakawifuza, umwe ati "Uwangabira uriya musozi!", undi na we bikaba uko. Bukeye umuhungu wa Ndabarasa witwaga Kazenga, agira amahirwe yo kuwugabana biturutse ku mihigo. Kimenyi umwami w'i Gisaka yatumye kuri Ndabarasa, ati "Ushake umuntu w'umukogoto tuzarushanwe kumasha" Dore ko Kimenyi uwo yari umukogoto w'umuheto kandi Ndabarasa yari mwishywa we; kuko nyina yari Rwesero rwa Muhoza, se wabo wa Kimenyi.

Ubwo intumwa ya Kimenyi yaraje ibwira Ndabarasa, iti: "Kimenyi yantumye ngo ushake umuntu w'umukogoto mu Rwanda bazarushanwe kumasha. Abanyarwanda baraterana batoranya umuntu w'umukogoto, bagusha kuri Kazenga ka Ndabarasa; n'ubwo yari akiri muto bwose, ariko yari umukogoto uriburwa. Nibwo rero bamuhaye abamuherekeza kumwogeza. Bahaguruka ku Kamonyi, bataha ku Kacyiru. Bukeye baboneza iy'i Gisaka barara i Rwamagana; bucya bajya i Mukiza kwa Kimenyi.

Bagezeyo babwira Kimenyi, bati "Ndabarasa yadutumye ngo: Wamutumyeho umuntu w'umukogoto muzarushanwa kumasha; none twamuzanye" Kimenyi ati "Nimunyereke uwo mwazanye!" Babwira Kazenga arahaguruka; yari akiri agasore k'ingaragu. Kimenyi amukubise amaso aramusuzugura, ati "Uru ruhinja ni rwo rwaje kurushanwa na Kimenyi!" Intumwa za Ndabarasa, ziti: "Ni uwo; ahasigaye tubwire igihe tuzahurira mukarushanwa. Kimenyi, ati "Umusibo ni ejo, ejobundi nkamusezerera mukitahira."

Nuko Abanyarwanda barikubura basubira mu icumbi ryabo. Bagezeyo, babwira Kazenga, bati "Dushinge uruti ube wimenyereza kumasha." Kazenga arabihorera; ngo yagiraga amagambo make. Bakomeje kumuhata, ati "Niba nje kwigira kumasha ino aha, noneho nimunsubize mu Rwanda, batore undi uzaza kwigira kumasha i Gisaka" Noneho barabiseka baramwihorera.

Igihe kigeze baraboneza bajya kwa Kimenyi. Bageze ku karubanda, abwira Abanyarwanda, ati "Nimuze ku mubuga wa Mukiza mu imashiro ry'abahungu maze murebe inkurazo za Mpanga aho zivugira ku ruti." Ubwo yogezaga amabano y'i Gisaka ngo bamenye ko ataganda. Baragenda bageze muri iryo mashiro bashinga uruti. Habanza Kazenga; baramwogeza ashingamo, uruti ararusatura. Abanyarwanda barinikiza besa ibisate (inkoni). Hakurikiraho Kimenyi na we arinjiza uruti ararusatura. Abanyagisaka batega urushara besa amacumu birahira. Abanyagisaka, bati "Baranganyije." Abanyarwanda, bati "Nta bwo banganya." Bati "Kazenga aramurusha."

Noneho bazana isaro; barishyira mu ngororero (agati gasatuye, isaro rikajya muri ubwo busate).

Arabanza Kazenga; ararirasa ararihaganyura. Abanyarwanda bamuterera ku ntugu binikiza bamwereka abanyagisaka. Kimenyi aratahirwa; bongera gushyira isaro mu ngororero, nawe ararirasa, ararihaganyura. Abanyagisaka bamuvuga mu byivugo, bazana ingobyi itatse amasaro bamuhekamo (Ni cyo cyari ikitabashwa cy'i Gisaka). Na none bongera kuvuga ko Kazenga na Kimenyi banganya. Abanyarwanda bararicurika, barashega, bati "Kazenga arusha Kimenyi kuboneza imyambi; batiNaho ubundi ni amahirwe Kimenyi yigirira." Abanyagisaka bati "baranganya." Abanyarwanda baranga, bazana agatasu (agashikashike cyangwa akandi karabyo gato); na ko bagashyira mu ngororero. Noneho habanza Kimenyi; akubita umwambi ujyana na ko. Abanyarwanda babibonye barumirwa. Haba hatahiwe Kazenga, basubizaho akandi gatasu.

Baramuririmba barinikiza. Ashyiramo umwambi arinjiza, aragahamya, kajyana na wo. Abanyagisaka bati "Nibarekere aha baranganya!" Abanyarwanda baranga, bati "Kazenga amurusha kuboneza imyambi."

Igihe bakijya impaka Kazenga ahamagara umuhungu w'umugaragu we; amupfundika intobo ku isunzu; ati "Jya hariya." Nk'aho umuntu yageza ibuye. Abanyagisaka, bati "Biriya ni ibiki?" umwana amaze guhagarara hahandi, Kazenga aramubwira, ati "Erekera irya!" Araherekera. Kazenga arinjiza ararekera, ahamya ya ntobo ijyana n'umwambi. Abanyarwanda bariyamirira besa ibisate. Abanyagisaka barumirwa. Kimenyi, ati "Nimurekereho uriya mwana tumushyireho indi ntobo nanjye nyirase!" Abanyarwanda baranga, bati "Shyiraho uwawe!" Bakoze ku banyagisaka bararigarama. Kimenyi yihutira iwe azana umwana wo mu bozi, amupfundikaho indi ntobo. Nawe amwerekeza irya; nka wa munyarwanda, arafora ararekera, amukubita imwambi mu irugu amutsinda aho. Igikuba kiracika, abana bose baranyegera ngo batava aho bagira undi bahashyira. Abanyagisaka babwira Kimenyi; bati "Rekera aho Kazenga arakurushije".

Nuko inkuru iba iya mpuruye aha igera kuri Ndabarasa; bati "Kazenga yarushije Kimenyi!" Ndabarasa si ukwishima! Aratuma, ati "Muramenye umwana wanjye ntazakoze ikirenge hasi, azaze ahetswe." Baza bamuhetse kugera ku Kamonyi. Bagezeyo barara inkera. Ndabarasa, abwira Kazenga, ati "Mbwira icyo ushaka cyose nkiguhe." Kazenga, ariyumvira; yibuka ko bajyaga bifuza Gihinga we na bene se bandi. Ni ko gusubiza se, ati "Nkunda kwicara ku Kamonyi ndeba Gihinga!" Ndabarasa ati "Ndahaguhaye" Abakuru bari aho barimyoza, bagaya Kazenga, bati "Iyo minyinya izakumarira iki ?" Naho bakuru be na barumuna be, bati "Kazenga agize Imana kuko twajyaga tuhifuza twese, none akaba ari we uhabonye; batiIyo natwe batwoherezayo tuba twararurashe (uruti) none tukaba tuhagabanye."

Kuva ubwo iyo mvugo iba igitaramo ibwami, bavuga ko Kazenga yarashe uruti akagabana Gihinga, bajyaga bifuza bose. Bikomeza kuvugwa bityo mu biganiro, birinda guhinduka umugani basigaye bacira ku muntu ugize amahirwe yo kubona icyo abandi baririraga bose; bati "Yararurashe (nka Kazenga)."

Kururasa = Kurusha abandi amahirwe y'icyo bose baririraga hamwe.