Yaririraga n'akabusha

Uyu mugani baca ngo: "Yaririraga n'akabusha (aka Busha)", wakomotse kuri Busha w' i Bugaba (Rukoma Gitarama); ahasaga umwaka w'i 1400, ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro. Bawuca iyo babonye umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi, kugira ngo akagereke ku bye bitewe n'ubukundwakare; ni bwo bavuga, ngo: "Araririra akabusha", cyangwa ngo: "Yaririraga akabusha"

Byakuruwe na Rukali, wari umushumba wa Mibambwe w'umutoni cyane, akaba umutware w'umutwe w'ingabo ze; icyo asabye Mibambwe cyose akakimuha. Yari atuye mu Nduga ya Musambira, ahitwa i Rugobagoba.

Icyo gihe hariho umugabo witwa Busha, bahakanywe kuri Mibambwe, ariko adatonnye aka Rukali. Mibambwe amugabira umusozi witwa Bugaba uteganye na Rugobagoba. Rukali abimenye bimwanga mu nda, ati "Uriya musozi wa Bugaba Busha agabanye nzawuboneshwa n'iki ?" Niko kwigira inama ya gitoni, ati "Rugobagoba na Bugaba byenda kwitiranwa; ati "Reka na yo nyisabe Mibambwe." Nibwo atangiye, ati "Nyagasani ko wangiriye neza ukampa

Rugobagoba, Bugaba yo se ?" Mibambwe, ati "Na yo ndayiguhaye" Ubwo Rugobagoba na

Bugaba biba ibya Rukali. Busha abimenye arakarira Rukali kuko yamupfukamiye. Abaza Mibambwe, ati "Nanyagiwe iki?" Mibambwe, ati "Umusozi wawe nawuhaye Rukali, ariko humura nzagushumbusha undi." Ubwo Busha yari afite undi musozi witwa Buguli. Na wo Rukali arawuririra. Abwira Mibambwe, ati "Ko wampaye Bugaba, nka Buguli yo se?" Undi, ati

"Na yo ndayiguhaye." Ubwo Rukali aba amaze gushyekerwa asabana Busha n'undi musozi we wa gatatu witwa Bugoba arawuhabwa. Rukali agumya gukurikirana Busha, amusaba n'undi witwa Bugaragara; ati "Ko wampaye Bugaba na Bugali na Bugoba, Bugaragara yo?" Undi, ati "Na yo ndayiguhaye."

Rukali amaze kugabana imisozi ya Busha y' i Rukoma n'u Bumbogo, ayimusabana, Mibambwe amugabira undi witwa Zoko na Mugina. Ubwo Busha yari asigaranye umusozi witwa Ntebe. Na wo Rukali, arawuririra. Abwira Mibambwe ati "Ese Nyagasani, Ntebe si umurenge wa Zoko?" Mibambwe ati "Ni wo" Rukali awugereka kuri Bugaba na Buguli na Bugoba na Bugaragara na Zoko na Mugina; Udusozi twose twa Busha, atugabana atyo. Ariko haciyeho iminsi, aratonekara aranyagwa; ahinduka umukene. Rubanda ruramukengura batangira kumukwena.

Nuko kuva ubwo rubanda bakajya bamucaho umugani, bati "Noneho Rukali yaranyukiwe ntakiririra agasozi ka Busha!" Aho aciye bakamuha urw'amenyo bibuka uko akiri umudabagizi yaririraga ibya Busha akabihabwa. Nuko ubutindi buramwokama, kugeza igihe yiyahuriye muri Muhazi. Noneho rero babona umwana cyangwa umuntu wese ushegera ak'undi kugira ngo akagire ake, bakamugereranya na Rukali waririraga agasozi kose Busha agabanye kuri Mibambwe, bati "Yaririraga akabusha"

Kuririra akabusha = gushegera ibitari ibyawe; Kuririmira utw'abandi