Yaruhiye Gaheshyi

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye gaheshyi", wakomotse kuri Gaheshyi ka Rubyagira wo mu Bumbogo (Kigali); ahasaga umwaka w'i 1600. Bawuca iyo babonye umuntu uvunikira ibintu ariko akarenga ntabibone, cyangwa yakora umurimo ugaragara ntagire icyo awungukaho, ni bwo bavuga bati "Yaruhiye gaheshyi!"

Gaheshyi amaze kuba ingaragu se yagiye kumusohoza kuri Gisanura, amugejejeyo aba umutoni, bamugira umutegeka w'abozi, bamugabira n'umusozi wa Ruganda ho mu Bumbogo bwa Huro (Kigali). Ni we musekuruza w'abozi: abo kwa Lyaba mu Kalibulyo ka Gihinga n'abo kwa Ngabo ku Murehe (muri Komini Taba).

Gaheshyi rero yamaze kugabana Ruganda akubitiyeho n'uwo mukiro w'amata yo mu bozi, arakira bimwe byibagiza gukinga. Abozi na bo babonye ko batagifite kigenzura, baterera agati mu ryinyo; batereka amata uko babonye; aba mabi ahinduka ibikeremanya (ibidobogo birimo impigi) arananirana. Gisanura amaze kubirambirwa, atumiza Gaheshyi ngo amubaze ikibimutera. Inshuti ze zirabimenya; zijya kumuburira zimutonganya. Zimaze kumuburira agira ubwoba acikira i Burundi. Arahakeza, ababwira n'umuhango we w'ubwozi. I Burundi barishima cyane, kuko babonye umunyarwanda ucitse abagana. Baramutonesha bamugira umunyanzoga z'ibwami.

Umukambwe we Rubyagira amaze kumenya ko Gaheshyi yageze i Burundi, akahatona, arahaguruka amukurikirayo. Agezeyo asanga Gaheshyi ari akadasohoka ibwami. Gaheshyi abonye se amusohoza i bwami ati "Uyu ni data!" I bwami baranezerwa; bagabira Rubyagira inkiko iteganye n'u Bugesera.

Nuko Gaheshyi na se barakira birambuye. Bukeye Gaheshyi yongera kudabagira bitambutse ibyo mu Rwanda. Rubyagira amaze kubyumva aramutera ati "Mbe mwana wanjye, ubwo bupfu bwawe bugukurikiranye buzakugeza he? Ese ntiwibuka ko ari bwo bwadusenyeye mu Rwanda tugahobagira tuza ino! None tumaze gukira wongera kwikura amata mu kanwa?" Gaheshyi ati "Sinzongera!" Ariko ari ibyo kwikiza ikimwaro. Rubyagira arataha. Gaheshyi yisigarira muri bwa budabagizi buvanze n'ubusazi. Rubyagira akomeje kubyumva biramubabaza; ashaka inka z'imbyeyi ebyiri azijyana ibwami. Agezeyo arazitura. Abwira umwami, ati "Hari icyo ngusaba; atiTwavuye mu Rwanda ducitse tugeze ino tuguhakwaho uratwakira, uradukiza; umwana wanjye umugira umutware w'abanyanzoga bawe, nanjye ungira umutware wawe; none ndagusaba ko uwo mwana yajya mu ngabo wampaye kuko nshaje, ngasubira mu banyanzoga wamuhaye. Ibwami barabimwemerera, barabagurana; Gaheshyi aba umutware, Rubyagira ajya mu banyanzoga.

Haciyeho iminsi Gaheshyi ari mu ngabo yagabanye, noneho ubudabagizi n'ubukire biruta ibya mbere. Hagati aho inkiko y'i Bugesera itera urugerero Gaheshyi atwara; inka zose zirurimo ziranyagwa. Ibwami batumiza Gaheshyi baramunyaga. Amaze kunyagwa acikana na se bajya i Gisaka, bakeza Kimenyi. Bamubwira ko bacitse mu Rwanda, ntibamuhingukiriza ko bigeze i Burundi. Kimenyi arabakira, akundwakaza Gaheshyi cyane; amugabira intara ya Mirenge ndetse amushyingira n'umukobwa we. Gaheshyi arakira, asabikwa n'inzoga zo mu Mirenge z'urusakasaka; aba umusinzi sebyatsi. Noneho Rubyagira abibonye biramushobera arahambira agaruka mu Rwanda; ariko yikandagira. Ajya i Bumbogo kwa Gisanura aramubwira; ati "Umwana wanjye Gaheshyi waramukunze umugira umutware w'abozi bawe, amaze kubigabana ubwana bumutera ubudabagizi ayoberwa imirimo, umurakariye agira ubwoba aracika, nanjye mbonye acitse ndamukurikira musanga i Burundi, tugezeyo baduhaka nabi naho turahava tujya i Gisaka, tugezeyo naho dusanga ari nk'i Burundi, imico y'ahandi iradutonda. None ndaje unyitegekere: ari ukunkiza unkize, ari ukunyica unyice, ariko ntaguye mu mahanga.

Gisanura yumvise amagambo ya Rubyagira agira impuhwe ati "Ese umuhungu wawe Gaheshyi aracyariho?" Rubyagira, ati "Ari aho" Gisanura aramubwira, ati "Genda umubwire mugaruke; n'ubundi yaciwe n'ubupfayongo bwe." Rubyagira asubirana umuruho munini i Gisaka. Agezeyo abwira Gaheshyi ngo bahunguke, aramwemerera ariko agononwa. Bukeye bashyira nzira bagaruka mu Rwanda. Ariko Gaheshyi ahagurukana ubwoba; abaza se, ati "Ko ibwami bagira ubwenge bwinshi, none baba badushuka twazagerayo bakatwica!" Rubyagira; ati "Ntabwo batubeshya kuko inshuti zanjye zampakiwe"

Bakomeza urugendo, bagiye guheza u Bwanacyambwe Gaheshyi yongera kugira ubwoba cyane. Abwira se, ati "Ko numva mfite ibicuro byinshi mu maso!" Rubyagira, ati "Humura ni ibyo kureba abo mutaherukanaga!" Bakomeza urugendo, bageze mu muhima wa Kigali Gaheshyi atangira guhinda umushyitsi. Rubyagira abibonye, ati "Mbe mwana wanjye, ubwo bwoba urabuterwa n'iki ?" Gaheshyi, ati "Si ubwoba ni ukunanirwa."

Bakomeza urugendo; bageze kuri Nyabugogo basanga yuzuye baricara bategereza ababambutsa. Igihe bagitegereje Gaheshyi yiroha muri Nyabugogo ariyahura, Rubyagira arumirwa. Abasare baramwambutsa. Aragenda, ageze i Bumbogo atekerereza Gisanura amagorwa yabonye. Abari aho, bati "Kuruhira Gaheshyi ni nko kuruhira ubusa !"

Nuko Gisanura ayagira Rubyagira ibyo umuhungu we yahoranye: umusozi wa Ruganda n'abozi b'ibwami. Kuva ubwo rero Gaheshyi aba inkomoko y'umugani baca, iyo babonye umuntu uvunikira ibintu ariko akarenga akabibura cyangwa yakora umurimo ugaragara ukamuruhiriza ubusa ntagire icyo awungukaho: nibwo bavuga, bati "Yaruhiye Gaheshyi!"

Kuruhira gaheshyi = Kuruhira ubusa.