Yaruhiye Nyanti

Uyu mugani baca ngo: "Yaruhiye Nyanti", bawuca iyo babonye umuntu wahirimbaniye ikintu kikarenga kikamupfubira; ni bwo bavuga, ngo: "Yaruhiye nyanti". Wakomotse kuri Nyanti ya Mashira ya Nkuba ya Sabugabo (umubanda); ahasaga umwaka w'i 1400.

Ubwo umwami w'u Rwanda yari Mibambwe Sekarongoro, na we Mashira ari umwami w'i

Nduga ngari ya Gisali na Kibanda, atuye ku Kigina cya Ndiza (Gitarama) no mu Kivumu cya Nyanza (Butare); akaba n'umupfumu rwamwa, asigiye na mwishywa we Munyanya. Yari afite n'abagore benshi, barimo uw'ingumba ruharwa (umugore warongowe agasaza ataramenya igicuni cyo kubyara); yitwaga Nyirambanza.

Mashira amaze kubona ko Nyirambanza akuwe uruyi ataramenya igicuro ku mukondo, atumiza mwishywa we Munyanya ngo bamuragurire azabone akera ku bibero (umwana); dore ko Mashira na Munyanya bombi bari abapfumu b'impangu, Munyanya aza shishi itabona. Mashira, ati "Nguhamagariye kugira ngo turagurire Nyirambanza." Munyanya, ati "Ese turamuragurira mu buryo ki?" Mashira, ati "Ni ibyerekeye ibyo uzi by'ubugumba bwe!" Atararekanya ijambo, Munyanya aramwanzuranya; ati "Waribagiwe iyo umuraguriza mbere atarasama! none se ko agiye kubyara, uramuragurira iki kindi kandi? atiAhubwo iyo uraguriza umwana agiye kubyara, kuko azaba ikiremba kizakura bugubugu, kigasiga ubusa nk'uko nyina yari agiye kubusiga! atiAriko ni ay'ubusa, nta mbuto izasigara kwa Nyirambanza!"

Munyanya ataragusha ijambo, Mashira, ati "Kabeshye! Nyirambanza ko yasamye akazabyara umwana w'umuhungu uzabyara abana tutazi umubare, bazanzungura, ndetse bakazanazungura bashiki banjye!" Ubwo ibyo byose babivugaga bavuye ku muti (mu rwahi aho baragurira), kandi koko Nyirambanza yari amaze gusama inda yabyayemo umwana wiswe Nyanti.

Nuko bombi bacutsa amagambo yabo, bayabika mu nda ntihagira undi bayabwira; yaje kumenyekana nyuma. Ubwo Nyirambanza aratwita, arashyira arabyara; abyara umwana w'umuhungu. Igihe akiri ku kiriri bataramwita izina, na none Mashira atumira Munyanya. Ageze aho, amujyana ukwe aramubwira, ati "Ndagira ngo dusubire mu magambo y'uyu mwana wavutse." Munyanya ati "Ayandi y'iki, ko nakubwiye ko nta mwana urimo? Icyakora azaba umushishe akure bugubugu; na ko akamaro ke nakubwiye ko ari nta ko; uretse ibyawe wibeshya ngo azakuzungura!

Mashira noneho abwira Munyanya, ati "Na njye noneho maze kubyiyumvamo; umwana wanjye afite inenge; ariko aho kuba ikiremba azaba akareremeko (umugabo urangiza vuba iyo ashyikiranye n'umugore) ariko byo nzi insinzi yo kuzabimutsindira." Munyanya, ati "Ni iyihe?" Mashira, ati "Hagiye kwaduka umugabo uzaturusha ubuhanga, ni we uzaturagurira (Ubwo yahanuraga Runukamishyo w'umusinga; uyu sekuruza w'abasinga bita abo kwa Mushyo; dore ko yaje nyuma y'Ababanda). Munyanya na we yungamo, ati "Uwo ukangisha uzaturusha ubuhanga, uzajya kumuraguzaho amaze gupfa; ko uzasanga se yapfuye, uzaraguza nde kandi?" Mashira abwira Munyanya, ati "Umwana wanjye mwise Nyanti nta kindi. Barekera aho barataha.

Nuko boya ayo, Mashira yita umwana we izina; amwita Nyanti, aba aho ararerwa, aba umushishe akura bugubugu nk'uko Munyanya yabihanuye; atangiye kuba ingaragu, koko ngo indagu irazigura ntihera! Runukamishyo yaduka mu Rwanda aturutse mu Ndorwa; aza ari "mbisampaharuze!" araragura aba rwamwa. Mashira abimenye atumira Munyanya. Akigera aho, ati "Sinakubwiye ko hazaza umuhanuzi uturusha akamvurira umwana ubureremeko!" Munyanya akubita agatwenge, ati "Harya uracyabyita ubureremeko?" ati "Urishunga ni uburemba, kandi n'ibyo wibwira ngo uzajya kuraguza uwo mugabo wadutse na byo ni ukwishunga; bazakubwirira mu nzira ko yapfuye ukimirane ugaruke, kandi waruhiye ubusa; maze uwo muruho na wo uzakokame, mu Rwanda bajye bagucaho umugani batakikureba." Barekera aho.

Nuko Nyanti ararerwa arakura, amaze kuba umusore, baramusabira ararongora, amaze kurongora koko aba ikiremba nk'uko Munyanya yabihanuye. Biba aho bitazwi, bitinze biramenyekana; inkuru iba kimomo ivuga ko mwene Mashira yabaye ikiremba. Rubanda bamaze kubimenya, Munyanya araza abaza Mashira, ati "Sinakurushije se! cyo mpa impigu yanjye!" Mashira, ati "Nta bwo nayiguha ntavuye kwa Runukamishyo!" Buracya arikora n'ibintu byiza by'ingemu ashyira nzira. Acagashije urugendo ahubirana n'abantu bo muri ako karere, ababaza amakuru ya Runukamishyo, bati "Yarapfuye!" Mashira akimirana agaruka. Ageze i Nyanza asezerera umukazana we amusubiza iwabo, Nyanti asigara aho n'uburemba bwe Munyanya yahanuye.

Mashira rero aruhira Nyanti atyo: kuko yamuragurije ataravuka akamusabira ari ikiremba, yajya no kumuraguriza kwa Runukamishyo agasanga yarapfuye, agakimirana akaza agasezerera umukazana yashimagaho umugeni muzima. Rubanda rero bamaze gushishoza ibyo byose no kuzirikana indagu ya Munyanya, babona umuntu uhirimbanira ikintu bikamupfubana, bagasanga yararuhiye ubusa, bakagira bati "Yaruhiye nyanti!"

Kuruhira nyanti = Kurushywa n'ikidafite akamaro. Kuruhira ubusa.