Yashinze muganika
Uyu mugani baca bavuga ngo: "Yashinze Muganika", bawuca iyo babonye umuntu ushingaraye nk'uwabuze amajyo; nibwo bagira bati "Naka yashinze muganika" Wakomotse ku muja wa Bwiza bwa Mashira witwaga Muganika; ahasaga umwaka w'i 1400.
Ubwo hari ku ngoma ya Mibambwe Sekarongoro; umuhungu we witwa Gahindiro, ahirimbanira kurongora Bwiza bwa Mashira ya Nkuba ya Sabugabo w'Umubanda, watwaraga i Nduga ngali ya Gisali na Kibanda. Yamuhirimbaniraga amurwanira na Rugayi rwa Buzi umurundi, hanyuma Rugayi aba ari we umurongora; ariko Gahindiro yanga kunyurwa, agumya guhirimbana ngo azamubone. Ni bwo bamuhetse ajya kwa Rugayi yiyita muramu we w'umugore ugiye gusura murumuna we; agarukana Bwiza burundu.
Gahindiro rero ageze kwa Rugayi akajya aguma ku buriri abana na Bwiza; yajya mu gikari bakajyana bitwikiriye kigore, ariko umuja wo kwa Rugayi yitegereza Gahindiro agasanga ari umugabo mu bandi; bituma abwira shebuja, ati "Uriya mushyitsi witwa muramu wawe w'umugore ubanza atari we; atiJyewe ndamukeka amababa; afite amaboko nk'ayafoye umuheto n'imirundi nk'iyirutse" Rugayi ntiyabyitaho abona ko ari uburondogozi bw'abakecuru; ahubwo asaba Bwiza kumuhendahendera muramu we ngo baryamane. Bwiza asubiza umugabo ko undi ari mu mirimo y'abakobwa; na ho ubwo aracura inama yo kuzajyana na Gahindiro; ati "Muzaryamana nyuma y'iminsi ibiri amaze gukira."
Rugayi amaze kumva ko muramu we arwaye kandi ko asigaje iminsi ibiri agakira, ashaka uburyo bwo kuba yihuzenza muri iyo minsi; abwira abahigi be kwambikira umuhigo w'iminsi ibiri. Abahigi bajya gukora impamba; bucya bambika bajya guhiga. Rugayi asiga abwiye Bwiza ko azamara iminsi ibiri mu muhigo akabona kugaruka. Ashyira nzira n'abahigi be, agitirimuka aho, Bwiza yikaka mu ngobyi yaje ihetse Gahindiro; bamucikisha ubwo aza mu Rwanda; azana n'umukobwa w'umuja we witwaga Muganika, akaba mwene wabo wa Rugayi; ariko we akagira ngo ni ukuzinduka, ntiyamenya ko agiye burundu.
Bamaze gutirimuka, inkuru igera kuri Rugayi mu muhigo; bati "Bwiza yagiye na wa mushyitsi we" Rugayi araza akubita mu gihigi, Gahindiro na Bwiza bogoroye; bajyana mu rugo rw'i Bumbogo bwa Gutamba muri Kigoma (Gitarama) bibanirayo. Bukeye Muganika abaza nyirabuja ati "Mbese harya tuzataha ryari?" Bwiza ati "Ntibaradusezerera." Byamara iminsi Muganika akongera kubaza igihe bazatahira; nyirabuja akamubwira kwa kundi. Bukeye yongeye kumubaza, Bwiza, ati "Ntukanshingeho wa gakobwa we! Ntaho tuzajya narahukanye kandi ndi ku mugabo." Muganika arumirwa, arababara yirirwa yigunze; icyo bamuhaye gufungura kikamuva ku nzoka, kikamunanira.
Bwiza amaze iminsi abona ko Muganika adafungura, aramubwira, ati "Ko mbona wishegesheje urashaka iki?" Muganika aho kumusubiza, araturika ararira. Bwiza aramubwira, ati "Niba ushaka gutaha uzohohe ugende nta we uzagukoma imbere!" Umwana arashoberwa, bwacya akajya ku irembo agahagarara areba ijuru ry'iwabo rikamusiga akajumarirwa agasubira mu rugo; icyo bamufunguriye cyose akakinanirwa. Uko bukeye akajya ku irembo agahangayika akabura amajyo. Bigeze aho Bwiza aramuhamagaza, aramubwira, ati "Wa kagande we, sinshaka ko uhora ushinze ku irembo ry'abandi; nushaka uzohohe utahe unkize impagarara ya buli jo"
Nuko Muganika amaze gushoberwa kandi n'inzara imaze kumurembya, araboneza agenda ahobagira atazi iyo ajya. Ageze mu Butansinda bwa Kigoma na Muyange impyisi zaho ziramushoka ziramurya ahera atyo.
Kuva ubwo rero, umubyeyi yabona umwana cyane cyane uw'umukobwa ashingaraye akanya ntiyicare, akamubwira ati "Icara wishinga muganika aho" (wihagarara nka Muganika).
Gushinga muganika = Gushingarara nk'uwabuze amajyo.