Yatuye ibishyito
Uyu mugani baca bavuga ngo "Yatuye ibishyito", bawuca iyo babonye umuntu uhunyiza mu gitaramo nk'usinzira; ni bwo bagira bati "Naka aratura ibishyito"; na we uwaraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bakagira, bati "Naka yaraye ku gishyito" Iyo migani yombi yakomotse kuri Ruganzu Ndoli n'Ibishyito bya Nzira ya Muramira; ahasaga umwaka w'1500.
Ruganzu akibundura u Rwanda yaritatiraga agatera; ntiyali nk'abandi bami b'i Rwanda bagiraga abatasi babatatira amahugu bazatera; ni yo mpamvu icyivugo cye kigira aho bagera, kiti: "Ndi Cyabukanga umukanguzi w'ibyuma: Cyitatire cya Mutabazi naritatiye ndatera; ndatikuza ntera ababisha ubwoba, ... ! Ubwo atikije kwa Nzira ya Muramira mu Bugara (muri Kivu, Zayire [RDC] ) yali yabanje kuhitatira ubwe: yavuye mu Rwanda ajya kumuhakwaho; aragenda agezeyo akoma yombi, ati "Nyagasani nje kugukeza ngo uzandeme amaboko n'amaguru (ni ko bakezaga); kandi nje nshitse Ruganzu; banteranije na we kandi yankundaga, mbonye maze kugira ubuhake buke kandi nari umutoni we nkubitiyeho no kuba intwali mu ngabo ze, mpitamo kumucika nkugana; none nyikiriza nanjye nzakubera intwali. Nzira yumvise iyo ntwali icitse mu Rwanda, arishima. Abaza Ruganzu, ati "Uretse ubutwali n'ubutoni, ubundi wari ufite murimo ki kwa Ruganzu" Undi, ati "Nari umucanyi n'umucuranzi!" Nzira yumvise gucuranga na byo biramushimisha; abwira Ruganzu ati "Nanjye uzajye unkorera iyo mirimo yombi: gucana no gucuranga". Amubaza uko yitwa, undi, ati "Nitwa Cyambarantama"; yanakundaga kwambara uruhu rw' intama.
Nuko Ruganzu abona ubuhake kuri Nzira ya Muramira, bumaze kwira ajya mu gitaramo, aracuranga baramushima, arara acuranga, arita hanze. Bukeye abwira Nzira, ati "Nimumpe intorezo njye kwasa inkwi. Barayimuha, ajya mu ishyamba yasa imiba myinshi arahambira arayirunda atahana umwe. Uwo munsi Nzira araza inkera, mu mihigo Ruganzu na we ntiyahatangwa; arahiga avuga ibyivugo bye, ati : "Ndi Cyabakanga, ndi umukanguzi w'amacumu: nacumitiye Bwenge ku Kivirivindi avira imbuga; nishe Nyaruzi rwa Haramanga mu Mukingo wa Makwaza, nica Mpandahande ngira ngo mvire i Ruhande rimwe!" Abari aho bose baramushima. Ariko havamo bamwe mu batasi ba Nzira baraye inkera, babaza Ruganzu, bati "Icyo cyivugo ko ari icya Ruganzu Ndoli ?" Undi, ati "Kwa Ruganzu twivuga icyivugo kimwe."
Ubwo Nzira yari afite ingabo ze z'intwali cyane zikitwa Ibishyito, zigatwarwa n'icyegera cye cyitwa Mfashuzo; zari ijana; zikamurarira zakuranwa: 50 ikabanza, 50 yindi ikayakira ijoro bakarita hanze. Ruganzu amaze kuba umutoni w'akadasohoka kwa Nzira, yigira inama ya gitasi, ati "Ubwo maze kumenyerana na Nzira, baliya bararirizi be ndabashyikiriye" Nzira namara gusinzina nzajya njya aho Ibishyito byota; mbaganirize ndetse nabacurangire. Ibishyito biramukunda baramenyerana. Bukeye ajya mu ishyamba kwasa; ahura n'Ibisumizi bike bije kumubaza aho agereje ubutasi bwe. Arababwira, ati "Nzira naramushyikiriye maze kumumenya imico n'ingeso, ariko ikikinduhije ni abararirizi be: barara bicaye n'amacumu n'imiheto bahindurana bakarita hanze. ati "Nimugende mumare uku kwezi, nigushira mugaruke nzababwira aho mbigereje" Barataha Ruganzu na we yikorera inkwi ze, arataha. Nimugoroba ajya gucana kwa Nzira, amaze gucana afata inanga ye aracuranga.
Nzira amaze gusinzira Ruganzu asanga Ibishyito aho biri baraganira; bakaba bafite inzoga, baramuha barasangira. Abonye bamuhaye aboneraho ijambo ryo gutata koko; aratangira, ati "Ino mufite inzoga nziza cyane; ariko iwacu haba inzoga bita inturire izitambutse kure! "
Ibishyito biti: "Ese twayibona dute?" Ruganzu, ati "Mfite umwana wanjye ujya yiyiba akansura, nzamumbwira ayinzanire mbahe mwumve.
Biba aho, ukwezi gushize asubira muri rya shyamba. Ahahurira n'Ibisumizi bibiri: Muvunyi na Rucinya. Bamubaza aho agejeje ubutasi bwe. ati "Maze kubashyikira; ahubwo nimugende ejobundi tuzahurire aha munzaniye inzoga y'inturire mu kabindi k'injyabwami (k'urugero) nzihere za ngabo za Nzira nababwiraga ko arizo zankuye umutima; na zo maze kuziyegereza. Ibisumizi birataha, na we yikorera inkwi arataha. Hashize iminsi ibiri asubirayo arongero ahura na Muvunyi na Rucinya bamuzaniye ya nzoga. Barayisogongera! Abasezeraho barataha, inzoga ayihisha mu ishyamba, ajyana inkwi mu rugo, azigejejeyo asubira mu ishyamba kuzana ya nzoga; arayizana ayihisha mu gihuru inyuma y'urugo. Bugorobye ajya gucana aracuranga; Nzira amaze gusinzira, Ruganzu yisangira Ibishyito ku ikame, baraganira; ariko asanga nta nzoga bafite. Arababwira, ati "Ubanza ya nzoga nayibonye!" Aragenda arayizana arayisogongera. Igishyito cya mbere gisomye kiratangara; kibwira abandi, kiti: "Na mwe nimuze mwiyumvire icyo mutarabona."
Baranywa, baraganira. Noneho ibishyito birushaho kuzura na Ruganzu kuruta mbere. Bamaze kunywa Ruganzu asubiza akabindi muri cya gihuru, mu gitondo akajyana mu ishyamba; ahahurira na Muvunyi na Rucinya, ati "Noneho mugende munshakire inzoga z'inturire 50, maze muzagaruke ejobundi duhurire aha: ariko muzaze muri igitero. Bose bajya iyo bajya, bugorobye Ruganzu ajya gucana no gucurangira Nzira. Amaze gusinzira Ruganzu yigira ku ikome mu Bishyito, baraganira, ati "Noneho nzababonera inzoga nyinshi tuzanywa tugahaga!" Ibishyito birishima, biti: "Ariko se tuzazibona nka ryari?" ati "Nzababwira umunsi."
Nuko Ruganzu amaze kubarindagiza atyo, yigira inama ya kujya kwa Mfashuzo umutware wabo. Ajyayo aramucurangira ararayo, kugira ngo arebe uburyo baryama n'igihe bakangukira. Arara abishishoza buracya; asubira mu ishyamba ahura n'Ibisumizi bazanye za nzoga 50. Abereka aho bazishyira; ati "Maze mujye kure yazo na njye ngiye kubwira Ibishyito tuze kuzikorera nijoro; ubwo namwe mube mwitoyemo babili badukurikire bajye mu gico inyuma y'urugo kwa Nzira kugira ngo bumve ibyo tuvuga; maze igihe nikigera mbarengurire mutere."
Aragenda abwira Ibishyito ko inzoga zabonetse. Bumaze kwira bashyira nzira bajya kuzizana; baratereka barasinda. Arabashuka, ati "Mube murambaraye ndasigara nshuranga; kandi nihagira igikoma ndabakangura. Ibishyito biriryamira; byose bimaze gusinzira Ruganzu aromboka ajya inyuma y'urugo kurangurura ba bandi; ati "Nimuze barasinziriye." Abacamo amashinga; bamwe abashyira ku Bishyito, abandi abohereza mu rugo kwa Nzira, abasigaye bajya kwa Mfashuzo kubambira. Bamaze gukwira amashinga urugo rwa Nzira baruha inkongi bamugwa gitumo baramwica; arapfa n'umutware we Mfashuzo, birapfa Ibishyito na rubanda rundi; ibyo kwa Nzira biratikira birayoka, Ruganzu aganza Nzira atyo.
Kuva ubwo rero Abanyarwanda benderaho; babona uhunyiza mu gitaramo nk'uwisinziriza ku mayeri, bati "Dore ngo naka aratura ibishyito", burya baba bacishiriza uko Ruganzu yatuye (inzoga) Ibishyito bya Nzira abitata mu cyayenge (ku mayeli), akabona urwaho rwo kumwica. Banabona kandi umuntu waraye acanye wenyine arariye cyangwa arwaje undi, bati "Yaraye ku gishyito". Ubwo baba bazirikana uko Ruganzu yaraye ku gishyito cyari umutware w'intebe mu Bishyito, akarara agicaniye aneka imiryamire n'imibyukire y'aho.
Gutura ibishyito = Gutata mu cyayenge; Kurara ku gishyito= Kuneka wenyine.