Yatuye nyankwarara

Uyu mugani baca ngo: "Yatuye nyankwarara", bawuca iyo babonye umuntu ukitse (wikijije) ingorane z'umulimo wari uteye inkeke; ni bwo bagira, bati "Nimumureke abanze aruhuke ature nyankwarara!" Wakomotse ku mugabo Rugira wo mu Muranzi (Byumba); ahayinga umwaka w'i 1500.

Uwo muntu Nyankwarara, izina rye rya buhangwa yitwaga Rugira; na ho irya Nyankwarara yarikuye ku bukogoto; kavukire ke hari mu Muranzi wa Byumba. Abo muri iyo mpugu, inkwaya (umuheto) bayitaga inkwarara. Bamaze kubona ko Rugira ari umukogoto cyane mu muheto, ari wo inkwaya cyangwa inkwarara, ni bwo bamuhimbye irya Nyankwarara. Ubwo hari ku ngoma ya Ndahiro Cyamatare; icyo gihugu agitwalirwa na Minyaruko ya Nyamikenke w'umugisi wo mu bashara; aba bacirwa umuhango w'ubuvubyi bw'imvura.

Nuko Ndahiro amaze gupfa; icyo gihugu cya Rukiga cyigarurirwa n'umugabo waho witwaga Gafurafura; nyuma na we bamuhimbye irya Nkandagirumugenzi, bakurije ku iteka aciye; agira, ati "Umuntu wese muzabona aje guhaha ino mujye mumwambura ariko nabagurira mumureke agende, keretse uzaba aje aturutse mu karere k'u Buganza: uwo we ndetse mujye mumugirira bimwe bya mfura mbi !"

Nyankwarara rero amaze kumva iryo teka, araboneza ajya kwa Nkandagirumugenzi ari we

Gafurafura, aravunyisha baramwakira; ati "Nyagasani nzanywe no kugusaba icyamburo." Nkandagiramugenzi yumvise icyifuzo cya Nyankwarara gishingiye ku iteka yaciye, aragishima arabimwemerera kuko yari amuziho ubukogoto; umuheto we nta wundi wawugoberagaho yishunga ngo none yawufora. Ahera ko akoranya abasore azirikanaho amashagaga bose; ababwira ko bagomba gufatanya na we icyo cyamburo yahawe na Nkandagirumugenzi. Batangira ubwo bashinga inkoto mu mayira yose y'i Byumba; umugenzi wese uyahisemo bakamwambura; ariko cyane cyane umunyabuganza bakamwigiriza ho nkana.

Bikomeza kumera bityo, bukeye abagabo b'i Kiziguro bajya inama yo gutera

Nkandagirumugenzi; barikora n'amacumu n'imiheto bajya guhaha i Byumba, bagenda biyemeje ko uzabakoma imbere wese bazamwivuna. Bageze muri ayo mayira basanga abasore ba Nyankwarara bahateze. Bagishyikirana bahera ko barwana. Abasore ba Nyankwarara bakorera abo baganza amarorerwa, bababurizamo. Inkuru iragenda n'i Kiziguro; bati abaganza bashiriye ku icumu mu Muranzi; babura amifato. Havamo umwe witwa Rubindo abwira abandi, ati "Nimunshakire inzoga nyinshi kandi nziza, mushake n'abagabo b'interahamwe bazazikorera nzaziture Nyankwarara; ubwo wumva akunda abamugurira azazakira, maze mbonereho kumusaba kujya nihahira ntishisha; kandi azabimpa; ubwo hagati aho tuzahimbaza umushyikirano nshura amageza yo kumwica."

Inama iranoga, amayoga barayateranya; abagabo b'intwali barayabaka, bashyira nzira batura

Nyankwarara mu Muranzi. Bagezeyo Rubindo aravunyisha, bamuha icyanzu amurikira Nyankwarara inzoga nziza z'intaramo; abanyamuranzi barazisogongera barazishima, Rubindo aboneraho aterura imisango; ati "Nyagasani, izi nzoga ngutuye sinziguturiye ikindi kindi; nziguturiye kugusaba inzira yo guhaha ntamburwa. Nyankwarara kuko yakundaga ibiguzi, ahera ko amwemerera. Basuka inzoga baranywa, bahimbaza ikiganiro. Bamaze kunoza umushyikirano, Rubindo abwira Nyankwarara, ati "Ndagusaba kukubwira ijambo turi twembi." Nyankwarara araheza, abo bari kumwe bose barasohoka; abanyamuranzi kimwe n'abaganza.

Rubindo na Nyankwarara basigarana bombi bonyine, Rubindo atangira amagambo yo kuneza no gushyeshya ngo amuce urwaho amwice. Ubwo yari afite icumu n'inkota ye mu bitugu. Agira atya, asa n'ugiye guhaguruka; aratinduka aramutera Nyankwarara acura umuborogo. Abari hanze binjirana igihama, banyurana na Rubindo asohoka. Ageze hanze, arembuza abe biruka amasigamana; abagize ngo barabatangira bakabahuga n'amacumu bagahita. Bagenda babigira batyo basingira u Buganza; ariko batamye; bagera iwabo ku kirengarenga. Batunguka birahira ko bishe Nyankwarara, ababasanganiye, bati "Ntimubarase umuzo bagifite agahanyu; nimubareke babanze baruhuke, babone ubutubwira uko Rubindo yatuye Nyankwarara, akamwica tugahumeka!"

Nuko basukiranya amayoga, baranywa; ndetse barara inkera y'uko Rubindo yatuye Nyankwarara rimwe rizima; akamuca urwaho akamuhangura, amayira yari yarasibye akongera kuba nyabangendwa. Kuva ubwo rero, babona umuntu ugifite agahanyu k'inkeke y'ibyari bimubangamiye, bakamugodokera bagira, bati "Nimumureke abanze ature nyankwarara!"

Gutura nyankwarara = Gukika ingorane; kwikiza imbogamizi; kwica rukobwe.