Yazize agatandabazimu

Uyu mugani baca bagira ngo: "Yazize agatandabazimu", bawuca iyo bumvise umuntu wagushije ishyano rishibuka hamwe n'iryahitanye undi; ni bwo bagira, bati "Na we yazize agatandabazimu!" Wakomotse ku rupfu rwa Ndamutsa ya Mitunga na Gahindiro ka Mibambwe na Rugaju rwa Mutimbo, mu rwimo rwa Rwongera (1800 - 1850).

Urwo rupfu rw'agatandabazimu rwirengeje abo bantu batatu mu gihe gito, barwitiriye umuzimu w'umukecuru witwa Mitunga; yari umukobwa wa Cyilima Rujugira akaba nyirakuru wa Gahindiro se wa Rwogera, akagira umwana umwe w'umuhungu witwa Ndamutsa. Uwo mukecuru yabonye amaze gusaza cyane, yegura akabando ke ajya ibwami kwa Gahindiro; aramubwira, ati "Nje kugusezeraho kuko nshigaje igihe gito ngapfa; nawe urareba ko nshaje!" Maze rero mwana wanjye, dore mfite umwana umwe rukumbi, none ndamugusigiye, uramuhake nk'uko wampatse, ntuzamwice; yewe ndetse ntuzanamunyage. Uzamutungishe ibyo musigiye azabisaziremo nk'uko na njye mbisaziyemo. Kandi rero nuramuka umunyaze, umenye ko bitazakugwa amahoro!" Gahindiro, arabyemera ati "Nta bwo nzagira icyo mutwara; nzabigenza uko ubinsabye." Umukecuru aramushima. Gahindiro amuha inka aramusezerera arataha.

Hashize igihe gito Mitunga arasaza. Gahindiro ajya kumuhambisha. Bukeye wa muhungu Ndamutsa ya Mitunga yangana na Rugaju rwa Mutimbo. Rugaju yari umutoni wa Gahindiro cyane; Barangana birakomera, ariko Mitunga yari yarihanangirije umuhungu we Ndamutsa, ati "Uramenye ntuzababaze Gahindiro, ubitewe n'uko wumvise ko namugushinze, kandi numubabaza, na we ntibizakugwa neza!"

Nuko biba aho, bukeye Gahindiro amenya ko Ndamutsa yangana na Rugaju. Arabahamagara bombi; bicarana mu nzu uko ari batatu, atumiza inzoga bayitereka hagati yabo. Ahamagaza n'inka ebyiri nziza; maze arababwira, ati "Mbahamagariye kubabaza ibintu rubanda babavugaho; numvise ko mwangana; ni koko?" Bombi ntibirirwa hamurushya baramwemerera, bati "Turangana koko". Gahindiro, ati "Ntimumbeshye kandi koko narabimenye; dore abagaragu banjye n'abagore ndetse n'abana biciyemo ibice kubera mwebwe; bamwe banga Ndamutsa banganira Rugaju; abandi bakanga Rugaju banganira Ndamutsa, ati "Mbese ikibi nabagiriye gituma mushaka ko urugo rwanjye rusenyuka ni ikihe?" Baraceceka babura icyo bamusubiza. Ahamagara Rugaju, ati "Harya Rugaju ntuzi ko Ndamutsa tuva inda imwe?" Undi, ati "Ndabizi." Arongera, ati "Ntuzi ko nyogokuru wanjye Mitunga yansigiye irage, ngo sinzamwicire umwana cyangwa ngo munyage?" Rugaju, ati "Nabyo ndabizi." Gahindiro, ati "Kuki rero umwanga kandi ibyo byose ubizi?" Undi, ati "Ni uko nawe anyanga!" Gahindiro ahindukirana Ndamutsa, ati "Ntuzi ko nkunda Rugaju kuruta bose?" Ndamutsa, ati "Ndabizi." Undi, ati "Kuki wanga icyo nkunda?" Ndamutsa, ati "Ni uko nacyo kinyanga!" Bamaze gusubiza batyo, Gahindiro, ati "Noneho rero nabahamagariye kugira ngo mbunge, maze inzangano zanyu muzifashe hasi; muve hano mundahiye ko mutazongera kwangana; ati

sinshaka ko mumbwira icyo mupfa, ahubwo ndashaka ko mubana, mwaramuka mubyanze na njye nkabanga."

Ubwo ahamagaza za nka zombi; imwe ayiha Rugaju; ati "Dore inka y'icyiru nguhaye ku cyaha Ndamutsa yakugiriye; indi ayiha Ndamutsa, ati "Na we ngiyi inka nguhaye y'icyaha Rugaju yagukoreye; ngaho twinywere inzoga tuganire; ariko mumaze kundahira ko muretse inzangano zanyu." Rugaju abwira shebuja, ati "Warampatse urankiza umara agahinda, none na njye sinkwiriye kukagutera; kuva ubu ndetse kwanga Ndamutsa mbankuroga, kandi nshimye n'iyi nka y'icyiru umutangiriye, niwongera kumva ko nakomeje kumwanga uzanyage mbe umutindi; ndetse ari byo uzanyice." Gahindiro abaza Ndamutsa, ati "Wowe se urabivugaho iki?" Undi, ati "Nyagasani singiye kukubeshya mbankuroga: nanga Rugaju, kandi sinshobora kungwa na we; ndetse yewe urebe ko mwanga koko: nanga Rugaju, nanga n'inka y'igaju, nanga ikivugwaho igaju, aribyo nanga n'imbwa y'urutamu; Rugaju koko ndamwanga pe! Ndetse n'inka wampaye kugira ngo utwunge yihere undi; jyewe sinshaka kungwa nka we!"

Gahindiro yumvise ayo magambo ya Ndamutsa, ararakara, ariko arumirwa ashengukira mu nda gusa, Rugaju aramubwira ati "N'ubundi kwangana na we ni we byaturutseho si jye; kandi na we urabyiyumviye!" Barasohoka barataha; hashize iminsi Gahindiro atanga Ndamutsa baramwica.

Nuko ngo bamare kwica Ndamutsa, umuzimu wa Mitunga ngo atera Rugaju kugira ngo amuhore kuko yamwicishirije umwana; aterura Rugaju amukubita hasi; abantu barahurura, bamwe batiNi mugiga, abandi, batiNi igiculi. Abapfumu b'impangu bararagura, bati "Ni Mitunga wamuteye" Bashaka insinzi; bazana inka z'ibitambo bazimurikira Mitunga, bazikuriramo umuzimu we, amuvamo ajya muri zo. Bazijyana mu mucyamu imbere ro kwa Rugaju bazitemaguriraho, ziba igitambo cya Rugaju urw'uwo ubwo ararurokoka.

Bukeye Gahindiro ajya kwa Rugaju kumusura; asanga amaze koroherwa; baraganira. Aramubaza, ati "Ese wari uzize iki?" Undi, ati "Ngo nari nzize umuzimu wa Mitunga; arabimutekerereza byose. Birirwa aho kwa Rugaju biganirira. Bigejeje nimunsi Gahindiro baramuherekeza. Bageze ku irembo babona ibisiga byinshi byakoraniye kurya za nka z'ibitambo bakuriyemo umuzimu wa Mitunga. Gahindiro abwira Rugaju, ati "Hamagaza umuheto wawe tumashe biriya bisiga, Rugaju ahamagaza umuheto n'imyambi, baforera rimwe bararekera; bombi barahamya. Babona ibisiga bibili byikunenga ku myambi, biruka batanguranwa kuyishingura; umwe afata icyo yahamije, undi icye. Ngo umuzimu wa Mitunga abonye Gahindiro, ava muri bya bitambo aramusumira aramwarika; basindikiza intere. Bamugejeje iwe bararagura, bati "Ni umuzimu wa Mitunga yanduruye muri bya bitambo Rugaju yatambirwaga; bati "Kandi Rugaju ni we wabimujyanyemo, iyo abimubwira ntaba yatinyutse kujyayo; bamuhamya ubugome. Ni ubwo bwamwokamye arinda gutangwa.

Nuko Gahindiro arwara igihe gito arapfa. Umuhungu we Rwogera amaze kwima atanga Rugaju baramwica, bahorera se. Kuva ubwo rero, hagira abantu bahitanwa n'ishyano rishibuka hamwe, kabone n'iyo batapfa rumwe ariko intandaro ari imwe, bakabigereranya n'urwishe Ndamutsa na Gahindiro na Rugaju; urigushije akurikira undi, bati "Na we yazize agatandabazimu"

Kuzira agatandabazimu = Kugusha ishyano rishibuka ku ntandaro nk'iy'iryo abandi bagushije.