Yigize gashobya

Uyu mugani baca ngo: "Yigize gashobya", bawuca iyo babonye umuntu wananiye amahari amuhigira; ni bwo batererayo utwatsi, bati "Naka uriya yigize gashobya nimurekere iyo!" Wakomotse kuri Rugero mu Bigogwe (Gisenyi); ahayinga umwaka w'i 1400.

Rugero uwo ntiyari umunyarwanda kavukire; yari yaravukiye i Bufumbira (Buganda). Icyo gihe u Bufumbira bwari bufite umuhinza wabwo witwa Bushengero.

Nuko Rugero ari we Abanyarwanda bise Gashobya, agandira Bushengero barangana, bigeze aho aramucika yiyizira mu Rwanda. Aza acikanye shebuja umutwe w'ingabo ze zitwaga Imparamba.

Ageze mu Rwanda rero yiturira mu ishyamba rya Bigogwe atabimenyesheje abategetsi b'u Rwanda. Arahiyuhiza gusa bya kiboko kuko yari yizeye ubutwali bw'ingabo ze yacikanye Bushengero. Icyo gihe hari ku ngoma ya Kigeli Mukobanya.

Amaze gutura mu ishyamba rya Bigogwe, akajya atera u Bufumbira akanyagayo inka akazizana mu Rwanda. Abafumbira bagakeka ko baterwa n'Abanyarwanda. Bukeye Bushengero atuma kuri Mukobanya, amubaza impamvu ituma amuterera igihugu kandi nta cyo bapfa. Mukobanya amuhakanira ko atari we umutera.

Noneho Abafumbira batangira kugenzura ubatera, bamenya ko ari Rugero wabacitse. Bushengero amaze kubimenya, atuma kuri Mukobanya, ati "Aho mu Rwanda hari umuntu w'umunyagasuzuguro wahanshikiye ariyuhiza atura mu ishyamba rya Bigogwe atanagukeje, none uzamubaririze, yitwa Rugero. Umenya ari na we ujya agaruka akantera.

Nuko intumwa za Bushengero zimaze gushyikiriza Mukobanya ubutumwa, yohereza abantu mu Bigogwe guhinyuza. Bagenda rwombo, bagezeyo basanga Rugero ahari koko, bagaruka babihamiriza Mukobanya. Na we ahuta atuma kuri Rugero, ati "Icyatumye unzira mu Gihugu ntubimenyeshe ni iki?" Intumwa zirikojeje Rugero, ati "Nimugende mumbwirire Mukobanya uwo, muti: "Nta gihugu cyawe arimo, ahubwo yibereye mu ishyamba, kandi iryo shyamba si wowe wariteye!" Intumwa zirakimirana zibibwira Mukobanya; yumvise icyo gisubizo cy'agasuzuguro ararakara, ahera ko agaba igitero mu Bigogwe; atezayo Abatsindiyingoma (ingabo ze), ati "Ariko muramenye ntimumwice, ahubwo mumumfatire mpiri mumunzanire numve uko anyisubiriza."

Abatsindiyingoma baragenda barasana n'Imparamba za Rugero. Abatsindiyingoma baraneshwa; barakonja bagaruka amara masa; babwira Mukobanya ko Rugero ari indahangarwa yabashobeye. Mukobanya amaze kumva ayo magambo, noneho arushaho kurakara; ati "Nimwicecekere nzigirayo".

Bukeye yigirayo koko, ingabo ze zambikana n'iza Rugero, na none Imparamba ziba ibamba; Abanyarwanda bagaruka bumiwe! Mukobanya abibonye yigira inama atuma kuri Bushengero, ati "Urantize umurindi dutere Rugero; umuturuke hirya muturuke hino tumukubire hagati, maze twikize amakungu!" Intumwa zirashogoshera no kwa Bushengero; ziti: "Mukobanya ngo mutize umurindi mwikize umwanzi Rugero; umuturuke hirya amuturuke hino mukureho umwanda". Bushengero arishima kuko yibwiraga ko agiye kubona uburyo bwo kwihimura. ati "Nimugende mubwire Mukobanya duhane umugambi".

Intumwa zimaze gusohoza ubutumwa, Mukobanya yumvise ko Bushengero yemeye kumutiza umurindi, azisubizayo ikitaraganya ngo zimushimire kandi zimubaze n'umunsi yihitiyemo. Ziragenda zisohoza ubutumwa, Bushengero aziha umugambi, umunsi ugeze ingabo zombi ziratera; zimwe zituruka inyuma y'ishyamba i Bufumbira, izindi zituruka imbere mu Rwanda; nanone Imparamba zirakotana zijugiriza Abanyarwanda n'Abafumbira icyarimwe; icumu rirahoga mu Banyarwanda no mu Bafumbira; bombi baneshwa uruhenu.

Nuko Abanyarwanda, bitegereza Rugero, batererayo utwatsi, bati "Uriya mugabo nimumureke ni Gashobya": ku mpamvu y'uko yabashobeye bamufatanije n'Abafumbira. Izina rimuhama rityo. Gashobya yigumira mu Bigogwe; amaze kuharambirwa ahimuka ku mugaragaro ajya i Gikore cy'Abalihira (Kabare) asazirayo. Ariko izina Abanyarwanda bamuhimbye risigara mu bitekerezo byabo; kuva ubwo babona umuntu yigize ikinani agashobera amahari amuhigira, bagatererayo utwatsi, bati "Nimumureke yigize gashobya" (nka Rugero washobeye Mukobanya na Bushengero bamufatanirije icyarimwe !)

Kwigira gashobya = Kunanira amahari; kunanirana.