Yigize kahangaharya

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kahangaharya", bawuca iyo babonye umuntu wanze kuva ku izima, akagarambira ushaka kumutegeka ku gituna; ni bwo bagira, bati "Naka uriya yigize kahangaharya". Wakomotse kuri Hangaharya wo mu Nyantango (Kibuye); ahagana mu mwaka w'i 1600.

Hangaharya uwo akiri muto yari umugaragu wa Cyubaka (umuhinza wo mu Nyantango wishwe n'ibwami; umwe wakomotseho igisigo kigera aho kivuga, kiti: mu Kiberabagore barimutse iwa Miganda; Kiberabagore ni Nyantango; ku bw'intango y'icyibo; na yo Miganda ni Cyubaka: ku bwo kubakisha imiganda). Aho ibwami biciye Cyubaka rero ingabo ze zicitse ku icumu zicikira mu ishyamba rya Nyantango zirinyegeramo zigira ibyigomeke, Hangaharya aba umutware wazo; akomeza kuzigandisha azibuza kuyoboka ibwami, imyaka irahita indi irataha. Ku ngoma ya Semugeshi, rubanda rwayobotse bagahora bavuga ngo "Hangaharya ni gakushwa; yigomekanye ingabo za Cyubaka mu ishyamba rya Nyantango ziraryigarurira!"

Biba aho bishyira kera, Semugeshi yumva bivugwa bityo akarakara; ageze aho azigabamo ibitero; uko ingabo ze ziteye, inyeshyamba za Hangaharya zikazibera ibamba. Ariko kuko ngo: "Urwanze gushira ruhinyuza intwali!" Byageze aho, izo nyeshyamba zirabirambirwa, havamo zimwe ziramena zijya kwihonga no kuyoboka ibwami. Semugeshi arazakira arazitonesha bituma zimuhishurira amageza yo gushyikira Hangaharya; arishima cyane kuko abonye uburyo bwo kumara amagomerane mu Nyantango.

Nuko bukeye umwe mu ntati za Hangaharya zayobotse Semugeshi, asaba kuyobora ingabo zitera Hangaharya n'inyeshyamba ze; ubwo noneho Hangaharya ahanyanyaza ay'ubusa, afatwa mpiri baramujyana. Bamugejeje kwa Semugeshi amubaza icyatumye amugandishiriza. Hangaharya, ati "Ni uko nari mpatswe na Cyubaka ampatse neza, aho mboneye mumwishe birambabaza bituma nkugandira: unteye ndemera turarwana. Ariko kandi n'ubwo mwamfashe bwose ntimugire ngo mwamfashe ndi imbwa, ndi umugabo: dore iminsi twarwanye muzi ko itari mike! Ubu nawe unyikirije ugasa na Cyubaka nakubera umugabo." Abari aho basekera icyarimwe, kuko avuze ko Semugeshi aramutse amukijije yaba asa na Cyubaka. Semugeshi arabahindukirana, ati "Muramuseka ubusa, ubu ku bwe Cyubaka aramundutira, kuko ari we wamukijije. Abwira Hangaharya, ati "Ubu ngiye kukurutira Cyubaka: ubundi wari umugaragu we gusa, noneho jye ndamugusimbuje; nguhaye igihugu yategekaga cyose.

Hangaharya rero ahera ko abohorwa aba umutware wa Semugeshi; amukurira ubwatsi amutegekera ibya Cyubaka byose. Kuva ubwo, Rubanda batangira kumutangarira; babona umuntu wese wanze kuva ku izima akagarambira ushaka kumutegeka ku gituna, bakamugereranya na Hangaharya, bati "Uriya muntu yigize kahangaharya" (aka Hangaharya).

Kwigira kahangaharya = Kutava ku izima.