Yigize kanzikoga

Uyu mugani baca ngo: "Yigize kanzikoga", bawuca iyo babonye umuntu wirata ku bandi mu mihayo (ubwirasi bw'agakabyo); ni bwo bagira, bati "Naka uriya yigize kanzikoga". Wakomotse kuri Nzikoga ya Bikinga w'umunyagisaka (Kibungo); ahayinga umwaka w'i 1700.

Muri ayo magingo, hari ku ngoma ya Cyilima Rujugira mu Rwanda, n'iya Kimenyi Getura mu Gisaka, kitaraba icy'u Rwanda; hakabaho rero umunyagisaka witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero; abyirukira mu itorero rya Kimenyi, umwami w'i Gisaka, aba umuhanga mu mirimo ya gitore yose: gusimbuka, kwiyereka, kumasha, kwizibukira, gutera icumu, mbese n'indi milimo ya gitore yose. Amaze kuba ingenzi bigaragara, yihangishaho imvugo y'ubwirasi, yiha igitinyiro mu mihayo; aho ageze hose agahaya ngo: "I Gisaka ngikira ubugabo (nkirusha ubugabo); U Rwanda n'u Burundi n'u Bujinja mbikira ubugabo: Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka Cyilima ingabo"!

Uko bagiye mu nkera akavuga atyo; arabyogeza biba nk'indirimbo. Hagati aho Kimenyi akajya areba abantu b'intwali mu z'i Gisaka akabateranya ngo barwane; uwo bamuterereje wese akamuhashya; bituma ashyekerwa akomeza kwisihinga. Kimenyi yabibona atyo bikamubabaza. Bukeye yohereza intumwa ku mwami w'i Bujinja, ati "Ugende umumbwirire, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, aba umuhanga mu milimo ya gitore, none yihangishijeho imvugo y'imihayo, ngo: "I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo; U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo; Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo."

Uti: none aragusaba umuntu uziho ubutwali, akazaza kwigera na Nzikogo. Intumwa irahaguruka ijya i Bujinja isohoza ubutumwa. Umwami w'i Bujinja abyumvise atoranya umuntu w'intwali, amuha abamuherekeza, bazanirana n'intumwa ya Kimenyi. Bageze i Gisaka biyereka Kimenyi, babaha amayoga baranywa, burira barabacumbikira, bahana umugambi wo kuzabonana bukeye ku gasusuruko. Abajinja bajya ku icumbi barazimanirwa bararyama, mu gitondo bajya kwa Kimenyi baravunyisha; bati "Turaje".

Nzikoga akaba yabukereye, Kimenyi abwira abarasa, baramuherekeza; baragenda no mu gacyamu. Abajinja, bati "Nimusobanure wa muntu wanyu tumwereke uwacu tubonane. Abarasa, bati "Nguyu Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero!" Baratangira baramuririmba na we arakimbagira n'umuheto we, umujinja na we arikora n'amacumu n'ingabo ye.

Bagisakirana, Nzikoga ashyiramo umwambi arinjiza ararekera, awukubita ku icondo ry'ingabo y'umujinja, urasohoka umwasa hagati y'amaso yombi yikubita hasi ntiyarashya. Abanyagisaka barinikiza batera hejuru batamba ineza. Kimenyi arizihirwa; azimanira abajinja baje ari imperekeza, barahobagira barataha. Noneho Nzikoga abibonye, arushabo guca ibintu; abanyagisaka ababuza ibyicaro barumirwa.

Nuko inkeke ya Nzikoga imaze gusarika igihugu Kimenyi yohereza indi ntumwa i Burundi kwa Mutaga wa Mwezi (Sembyaliyimana, Bibero bikingiye abarwanyi, umwami wo ku Rutabo rwa Nkanda; Nshili mu Buyenzi; niho yari atuye), ati "Genda umbwirire Mutaga, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore, none yadukanye imvugo y'umuhayo ngo: "I Gisaka n'u Bujinja mbikira ubugabo; U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo; Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa;  na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umugambi umwe rukumbi nakwaka u Rwanda ingabo".

Intumwa iragenda isanga Mutaga i Nkanda, imusohoreza ubutumwa, imubwira ko umwami w'i Bujinja yohereje umuntu kurwana na Nzikoga, akamusenyura rugikubita, ati "None ngo mwohezereze umuntu w'intwali azarwane na Nzikoga amucire inkamba". Intumwa iracumbikirwa, irazimanirwa, Mutaga ateranya intwali z'i Burundi; batoramo uwitwa Rushangi (ingumba y'ingwe barasa umugenda, Runigisha amasereli amasinde akarara, i Muhanga wa Ndiza aho bahinga ibiharage). Mutaga aramubwira, ati "Jya i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!" Abarundi barahaguruka baherekeza Rushangi.

Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga. Kimenyi arabakira, barazimanirwa, baracumbikirwa, bati "Ejo ku gasusuruko niho umuntu wanyu azahura n'uwacu. Bukeye Abarundi barikora no kwa Kimenyi baravunyisha, bati "Turaje!" Kimenyi ashaka abaherekeza Nzikoga ajya guhura na Rushangi. Abarundi baratangira baramuririmba, Abanyagisaka nabo baririmba Nzikoga; abarwanyi bombi barasakirana. Umurundi ashyiramo umwambi arafora ararekera, ahamya Nzikoga mu bibero byombi aramujisha; ati "Nkujishe Runigisha amasereli amasinde akarara, ingumba y'ingwe barasa umugenda!" Ubwo Nzikoga akubita ibipfukamiro hasi, ariko yashyizemo umwambi; na we ararekera, awuhamya Rushangi mu mbavu yikubita hasi. Abanyagisaka barinikiza batega urushara; baterura Nzikoga bajya kumwomora. Abarundi nabo baterura uwabo barikubura barataha.

Nuko Nzikoga baramwomora arakira. Amaze gukira arongera arishegesha kwa kundi kwe.

Noneho Kimenyi yohereza intumwa ya gatatu mu Rwanda, ati "Ugende umbwirire Cyilima, uti: Ngo yarabyirutse Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, abyiruka ari umuhanga mu mirimo ya gitore; none yihaye igitinyiro mu mvugo y'imihayo, ngo:

"I Gisaka n'u Bujinja mbikira umugabo;

U Rwanda n'u Burundi mbikira ubugabo;

Nta mugabo umwe wandinda, keretse Cyilima na Kimenyi basa; na bwo ariko uwampa umutambya wishimye umurego n'umwambi umwe rukumbi, nakwaka u Rwanda ingabo!"

Uti: "Kandi yamutegeje intwali z'i Gisaka arazitsemba, atumije iz'i Bujinja n'iz'i Burundi arazinumanuma; none aragusaba umuntu w'intwali wamumukurira ku izima!"

Intumwa iragenda isohoza ubutumwa. Cyilima ateranya imitwe y'ingabo yose, atereka inzoga y'imihigo. Bamaze guterana abatekerereza uko Kimenyi yamutumyeho; ati "None nimutoranye umuntu uzajya kurwana n'iyo nkaka y'i Gisaka". Imitwe irahakana, bati "Nta muntu umwe wava aha ngo agiye kurwana n'iryo shyano ryamaze abantu!" Bati "Ahubwo duteze i Gisaka turwane, maze uwo bazahurira ku rugamba azabe ari we barwana wenda bahwane!" Bavuze batyo, Cyilima ararakara, bose abirukana mu nzu asigara wenyine, ndetse n'abaje kurarira arabirukana, hasigara abo mu rugo gusa; abandi bose bacika ibwami, ya nzoga iguma aho mu kirambi yarabuze kinywa.

Haciyeho iminsi mike, umwe mu bagemu b'abahungu, asubira iwabo mu Nyaruguru, ku musozi witwa Mbasa. Ava i Ntora ku Gisozi mu Bwanacyambwe, ataha mu Nduga. Bukeye arizindura, mu mashoka aba ageze inyuma y'ibisi bya Huye. Ahasanga umugabo witwa Rubuguza yiragiriye inka ze; yari umunyambata nta mutware umuhatse: (abanyambata biyitaga abagaragu b'ibwami gusa) akaba n'umuhanga wo gusokana amakuza akinze ingabo. Rubuguza akubise uwo mugabo amaso, asanga afite umukoroza; aramubaza, ati "Uraturuka he?" Undi, ati "Ndaturuka ibwami!" Rubuguza ati "Ese ibwami ni amahoro?" Undi, ati "Nta mahoro ahali: Cyilima yaciye abantu mu rugo!" Rubuguza ati "Ese byaturutse ku ki?" Undi, ati "Byaturutse ku ntumwa ya Kimenyi mu Gisaka".

Noneho baraganira bishize ubwayi; umugemu amutekerereza uko iyo ntumwa yaje ivuga; ngo "Mu Gisaka, havutse umuntu w'intwali cyane witwa Nzikoga ya Bikinga, intwali yabuze urugero, ngo ahashya intwali z'i Gisaka, ajeruza iz'i Bujinja n'iz'i Burundi, none Kimenyi yasabye Cyilima ngo amwoherereze umuntu wo kumucira iyo nkamba, akoze ku mitwe yose y'ingabo, habura n'umwe wemera kujya kurwana n'uwo munyagisaka, none yararubiye bituma aca abantu mu rugo!"

Nuko umugemu akomeza urugendo rwe ajya iwabo, amaze gutirimuka aho Rubuguza asigara yiyumvira ajya imuhira akora impamba; mu gitondo arashibura ajya mu Bwanacyambwe kwa Cyilima. Aho agereyeyo, atungutse ku karubanda ntiyahasanga n'inyoni itamba, arumirwa. Ariko ntiyakebakeba araboneza, ajya mu nzu ikambere, aho ya nzoga y'imihigo yari igiteretse uko yakuzuye: umugemu yari yabimubwiye; asanga, n'agatembo k'imiheha kakiri iruhande rwayo; avanamo umuheha, ashyira mu kibindi aca bugufi arinywera. Ubwo Cyilima yari aryamye yigunze. Amwumvise abeyura inyegamo ku murere aramubaza, ati "Yewe wa kigore we uragira ibiki": (kuko yari abonye Rubuguza akenyeye igihu cy'umugoma yiteye ikindi). Rubuguza, ati "Ntabwo ndi ikigore, ahubwo ndi: Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe; nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbanguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama".

Cyilima ati "Ariko se Mfizi inzoga yanjye uyinywereye iki?" Rubuguza, ati "Nyinywereye kugira ngo nzajye i Gisaka kurwana na Nzikoga ya Bikinga, iyo ntwali wumva yabuze urugero!" Cyilima aramwitegereza, ati "N'abagabo baramutinye, none ni wowe uzamurinduka?"

Rubuguza, ati "Nintazana umutwe we n'ibinyita uzandimburane n'umuryango wanjye!" Ubwo Cyilima akantu kamuzamo; arabaduka, ashyirisha ingoma ku karubanda; ngo abatware n'abagaragu nibitabe. Bose baraza; abereka Rubuguza, ababwira n'imihigo yiyemeje yo kujya kurwana na Nzikoga ya Bikinga. Abahungu baramwitegereza basekera mu bipfunsi; bati "Nibura tubonye inshungu izatubera igitambo!"

Nuko Rubuguza bamushakira imyambaro myiza y'ingabo, kugira ngo ayambare ave mu bihu bye. Bukeye bayimukojeje arayigarama; yanga kuyakira yigumanira ibihu bye. Ku w'undi munsi, bamuha abantu b'imperekeza bajyana i Gisaka; bagenda bamunnyega ariko mu kinyiranyindo.

Bageze i Mukiza kwa Kimenyi, bamutumaho ko bazanye umuntu wo kurwana na Nzikoga.

Kimenyi arabakira, babaha amacumbi n'amazimano, bati "Umugambi ni uw'ejo ku gasusuruko". Abanyarwanda bajya ku icumbi,

Abanyagisaka bashengera mu gitaramo cy' imihigo. Bukeye agasusuruko kitamanzuye, Abanyarwanda barikora no kwa Kimenyi, bati "Tuje kuzuza amasezerano!" Nzikoga arahaguruka, Abarasa baramushagara, basohoka basanganiye Abanyarwanda. Imitwe yombi irasuhuzanya, igenda yerekeje mu ihuriro. Bamaze kuhagera, imperekeza za Rubuguza ziramwitarura, zimuta mu cyezi n'ingabo ye n'icumu n'umuheto. Nzikoga amukubise amaso ariyamirira, ati "Mbese mu Rwanda hasigaye harwana abagore!" Rubuguza ntiyabyitaho aremarara, ingabo ye ayishinga mu nzira rwagati aranamiza, ati "Ndi Imfizi itera intambara amacumu ya Ruhatandekwe, nakamatiye umukore ku mutwe wa Nkanda nsanze indundi zinginga izazo, mbaguramo Rwamucurankumbi icumu rirunama!"

Ubwo Nzikoga uko yakamwitegereje akabya agasuzuguro; abwira abanyagisaka, ati "Nimusigarane iyi myambi nari nikoranye ndajyana umwe; uriya muntu ndora si uwo kwicishwa imyambi ibiri!"

Abanyagisaka basigarana imyambi, uwo atoranije arawutamika ararekera uravumera Rubuguza, awurangisha ingabo, aramusatira aramutera. Nzikoga yikubita hasi. Rubuguza yikanyira kumuhwanya, Nzikoga yiyanda ahungira kwa Kimenyi. Rubuguza aramugerekana. Batungutse ku karubanda, Nzikoga yikaka mu rugo yihina mu nzu. Rubuguza ahagarara ku muryango, ati "Nimumpe umuntu wanjye!" Kimenyi ati "Koko nimusohore iyo mbwa yari yarigize ishyano muyimuhe ayice!" Abari aho, bati "Inyamaswa ihungiye mu nzu ntiyicwa". Abanyarwanda baba barahashinze, batera Rubuguza ingabo mu bitugu barashega, bati "Nimuduhe kwoya kacu". Abanyagisaka batera hejuru, bati "Kirazira nta we utanga umuntu wageze mu nzu; ahubwo nibake Nzikoga umuheto we, bamwambure inkindi n'ikigomero cye, babyambike Rubuguza, kandi bamuzanire na muka-Nzikoga bararane!"

Nuko babikirakiranya batyo, Kimenyi abigerekaho inka cumi z'ishimwe, asezerera Rubuguza arataha. Ubwo inkuru y'uko Rubuguza yanesheje Nzikoga iba yasakaye i Rwanda. Cyilima aranezerwa; atuma ku Banyarwanda bari i Gisaka, ati "Muramenye Rubuguza ntazakoze ikirenge hasi!" Ubwo baza bamuhetse kuva i Mukiza kwa Kimenyi kugera i Ntora kwa Cyilima; baramushimagiza bamugororera Nyaruguru, n'inka zitwa Ubulilima. Kuva ubwo rero, Abanyarwanda n'Abanyagisaka babona umuntu wirata ku bandi mu mihayo hakagira ikimukoma mu nkokora agacuba, bakibukiraho Nzikoga ya Bikinga, bati "Reka yumve dore ko atari yarigize kanzikoga" (aka Nzikoga).

Kwigira kanzikoga = Kwirata mu mihayo.