Ziracyapfa bitanihira

Uyu mugani baca ngo: "Ziracyapfa bitanihira", bawuca iyo babonye ibintu bikomanye n'amakwa (biguye mu makuba) y'ubwoko bworetse ibindi; ni bwo bagira ngo "Ziracyapfa bitanihira!" Wakomotse kuli Bitanihira wo mu Bufundu, ku ngoma ya Kigeli Nyamuheshera; ahayinga umwaka w'i 1600.

Bitanihira uwo yali umugaragu wa Macigata watwaliraga Mutara Semugeshi u Bufundu n'u Buroha. Yali atuye i Kinyamakara mu Bufundu, ariko inkomoko y'umuryango we ari i Burundi, niho sekuru (ubyara se) yari yaraturutse, akaba umuhazi w'impu zavagamo inkindi (imyambaro y'intore) biyerekanaga, guhamiriza bitaraduka mu Rwanda; dore ko byakomotse i Burundi.

Nuko rero Macigata shebuja wa Bitanihira amaze kunyagwa na Semugeshi, ibihugu bye bigabanwa na Nyamuheshera (umuhungu wa Semugeshi); yari akiri umututsi mu bandi, ariko ari we ingoma igomba mu bwiru. Amaze kubigabana, inkindi z'intore zaho ziramushimisha, ashimikira aho zakaniwe; Abafundu bamubwira ko zikanwa n'umuhazi witwa Bitanihira. Ubwo Nyamuheshera aramutumiza, amubaza ukuntu arema inkindi. Undi arabimusobanurira. Ubwo Nyamuheshera aramwishimira, amugira umutora w'imiguta y'i Bufundu yose. Arayobokwa, araturwa, aratengamara kubera inka yahongerwaga; dore ko uwaburaga impu z'imigoma myiza yo kuvamo inkindi n'imikane y'ibwami yatangaga inyana y'inshuke kugira ngo ataregwa. Bimaze iminsi Semugeshi aratanga: amaze gutanga (gupfa) umuhungu we Nyamuheshera yegurirwa ingoma; u Bufundu yatwaraga abwegurira Bitanihira, bitewe n'uko yari umutoni we, n'uko kandi nta mwami witegekeraga imisozi ndetse n'igihugu; yategekerwaga n'abatware be.

Bitanihira amaze kwegurirwa ibya Macigata kandi ari we wari umukanyi rwamwa wenyine muri ako karere, agira ingorane inkindi ziba iyanga mu mitwe y'intore; bituma umutware wese w'umutwe utabonye inkindi ajya kwibariza ibwami, anaregeramo Bitanihira. Nyamuheshera amaze kurambirwa ibirego bya burijo, arakarira Bitanihira; aramutumiza, amubaza igituma intore ze zitabona inkindi zose. Bitanihira; ati "Imitwe yabaye myinshi, ni cyo gituma inkindi zitabakwira. Nyamuheshera agiye kubyemera, abanzi ba Bitanihira barashikama baramusesereza; bati "Si impu zabuze ahubwo ni umurengwe wamuteye uburangare". Abarezi bamaze gusesekaza ibisebyo, Bitanihira anyagwa u Bufundu, bamutegeka kujya atora imigoma wenyine kandi akayikorera ubwe; akayihara, akayikana, agatura inkindi ibwami. Kuva ubwo akajya abikora atyo mu migure ya nyamugirubutangwa.

Rimwe rero ajya gutora imigoma aho yayibariwe (yayibwiwe), arayitora, arayikorera, aragenda; ageze mu ibanga rya Kinyamakara, aranyerera yikubita hasi aratemba; ahirimana n'iyo miguta yari yikoreye, baregera munsi ya Kinyamakara; ahitwa mu Rwamweru. Hari inka zahaturukiye zirisha; zumvise imigoma ibomborana zirikanga ziriruka imwe muri zo iratsikira yikubita hasi irahavunikira. Abonye ikumbagurika arirahira; ati "Ziracyapfa Bitanihira!" Ubwo yavugaga ko agiye kubona urundi ruhu rwo kujya guhara no gukana.

Nuko abashumba b'izo nka baje kugandura iyo yavunitse bumvise ayo magambo bayafatiraho biganira abandi uko byagenze. Inkuru iragenda igera ibwami yahindutse ibisetso by'urwenya; bituma Bitanihira akomorerwa u Bufundu. Kuva ubwo rubanda babona umuntu ukomanye n'amakwa cyangwa se ibintu biguye mu makuba asa n'ayoretse ibindi bakabikurizaho amarenga mu mvugo y'uwo muhazi, bati "Ziracyapfa bitanihira"!

Gukomana n'amakwa = Kugira ibyago.