BAKAME, INZOVU, INGWE, INTARE, IMPYISI N'IBIVUMVURI

Bakame yacuditse n’inzovu, biza guturana no mu nzu imwe; nuko byigira inama yo gukoma impuzu zo kugura ibizitunga, bikoma impuzu; Bakame izayo ikazimesa zikaba nziza; inzovu ikayoberwa kuzinoza.

Bukeye birazinduka bijya kuzibunza, biragenda bigera ku rugo, bibaza nyir’urugo biti: ‘Nta nka mufite ku mpuzu zo kwambara?’ Nyir’urugo ati: ‘Ese ko izo mpu zanyu ari mbi!’ Ati: ‘Cyakora ndapfa kugura iza Bakame.’ Aha Bakame inyana nziza, inzovu ayiha akamasa katagira uburyo, biragenda.

Bigeze mu nzira bihura n’abagabo barabibaza bati: ‘iyi nka nziza ni iyande?’ Bakame iti: ‘Ni iyanjye; naho aka kamasa ni aka Nzovu.’ Nuko abagabo bagaseka nzovu cyane, bati: ‘Uburebure n’ubunini si bwo bwenge.’

Bakame na Nzovu biragenda, bihura n’abandi bagaboo, na bo babibaza kwa kundi, na none baseka Nzovu, ndetse bashaka no kuyikubita.

Noneho inzovu ibwira Bakame iti : ‘Niduhura n’abandi bantu uvuge ko inyana ari iyanjye, dore igihe bansekeye, bagashaka no kunkubita; uvuge ko imbi ari iyawe, wowe baguseke nta cyo bitwaye’. Bakame yikiriza itikirije.

Biragenda, bigeze hirya bihura n'abandi babibaza nk’aba mbere; noneho na Bakame ibasubiza kwa kundi, Nzovu irarakara, ibwira Bakame iti ‘Twabanye kera, none urampemukiye, ubu turatandukanye ngaho genda ukwawe, nanjye ndagenda ukwanjye.’ Bakame na Nzovu bitandukana bityo.

Bakame iba aho, biratinda inka yayo irapfa, ijya gushaka uwayibaga, iragenda ihura n’ingwe. Bakame iti: ‘Ngwe we, ngize Imana nkubonera hafi, umwami arantumye ngo ejo kare uzaze kumwitaba akubwire iby’inka ye, kandi umwami ari iwanjye.’

Ikomeza urugendo ihura n’intare, irayibwira iti: ‘Ngize Imana nkubonera hafi, umwami yantumye ngo uzaze kumwitaba, ngo hari icyo azakubwira cy’inka ye, kandi ari iwanjye.’ Iragenda ihura n’impyisi na yo iyibwira ityo. Bakame itaha iwayo.

Buracya ibisimba uko ari bitatu biraza no kwa Bakame. Bakame yari yatoraguye ibivumvuri yuzuza igicuma. Ibisimba bimaze kugera aho, Bakame icunshumura ibivumvuri, bigenda bivumera ngo: ‘vu vuuuu vuuuu!’ Ibisimba bigira ngo ni umwami uvugana na Bakame.

Nuko Bakame irasohoka ibwira impyisi iti: ‘Mpyisi we, jyana iyi nka uyibage, ariko ntutamireho n’intongo n’imwe!’ Bakame ibwira Ntare iti: ‘Wowe ujye kwasa ruriya rutare, ariko nubona intorezo igoramye ntiwirirwe uza!’

Bakame ibwira Rugwe iti: ‘Wowe genda ujye guca amakoma, ariko ntuzane iritobotse na rimwe.’

Nuko intare iragenda ikubita urutare intorezo, intorezo irihina iba nk’ubuhiri; iyita aho irigendera. Ingwe ijya guca amakoma, yakora ku ikoma rigatanyuka; amakoma yo mu rutoke yose iyatema atanyagurika; ingwe irahunga irigendera.

Nuko impyisi ibaga inka ariko ikebaguza, ireba niba hari abayireba, ibona ntawe uyirora, ifata inyama imwe irayitamira, ubwo Bakame iba yayibonye, iti: ‘Nakubonye Rupyisi we!... Impyisi ubwoba burayitaha, iriruka irahunga.

Nuko Bakame yirira inyama yonyine.

Si jye wahera hahera umugani.

IBIBAZO KU MWANDIKO

Soma hano: Indi migani ya Bakame