BAKAME MU KINYAGA

Amapfa yarateye bakame irasonza, maze yibuka ko mu Kinyaga yahakoy inka munani, maze yigira inama yo kujya gusura sebukwe.

Bakame: Ngize amahirwe mbonye impamba y'utujumba tubiri! Musigare amahoro ngiye mu Kinyaga kubahahira.

Umugore: Nizeye ko uzaronka byinshi, kandi ukabanguka inzara itaratwica!

Ubwo Bakame iragenda iragendaa, bigeze aho irananirwa, ni ko kwibwira iti "Bakame agiye kera ku busa! Iri shyamba ndarimena ndirangize nkiriho?!"

Muri ako kanya ikinyogote kiyinyuraho kirayihutaza, bya bijumba biratakara inguge zirabirya. Bakame ihindukirana Ikinyogote iti "Ariko kinyogote ntukibona? Uranyishyura ibijimba byanjye byari byuzuye umufuka; dore inguge zirabimaze!" Ikinyogote: "Sinakira urubwa rwawe; ntegereza gato nkuzanire ibijumba byawe!" Bakame isigara yicinya icyara iti "Nzi ubwenge; niboneye ibyo ntura kwa databukwe ntarushye!"

Kinyogote: Baka, ndabigupakirira dore ko wigenje!!

- Nuko sha kinyogo, urakoze ariko ntuzongere kugenda urangaye. Cyo ngaho nkorera!

- Ugende amaho baka!

Bakame kwa sebukwe

- Yemwe abahano?

- Ee! Ese ni wowe baka? Ni amahoro se?

- Ahuuu.... ! Ahubwo nimunture! Umufuka uba wamucitse no hasi ngo pooooo!

Bakire bakame, ariko Bakame yivugishe: "Ariko se ibijumba nikoreye Nduga yose bincitse bite!?"

Soma hano: Indi migani ya Bakame