BAKAME N'ICYIYONE
Amapfa yarateye Bakame irasonza, maze yibuka ibyo gusuhuka. Iti “Mu Kinyaga mpafite mabukwe nahakoye inka zanjye umunani.” Bakame iragenda, ibonye inaniwe, ijya mu gicucu munsi y’igiti; irora hejuru ibona icyiyone gitamiye umunopfu w’umutari. Nkunda agatukura Bakame ikarusha!
Iti “Henga nihendere ubwenge Cyiyone…. Amashyo Cyiyone, urakoma neza? Noneho si ubwiza urasa na bike!” Bakame ivuze ityo, ikindi cy’igipfu kiti “Uburanga mbuhwanya n’ihoho!” Gihera ubwo ngubwo cyasamura ikinwa, umutari uragwa, Bakame irawusama.
Bakame iti “Cyiyone wimena umutwe!” Icyiyone na cyo kiti “Gapfe utambyiniye wa gisambo we!” Kiti “Umpenze irya none!”
Gisigara cyimyiza imoso.