UBURYARYA BWA BAKAME (Igice cya kabiri)
Soma hano: Uburyarya bwa Bakame ( Igice Cya Mbere )
Akanyamasyo muzi ukuntu kagenda gasodoka; ariko karakugendeye gakururuka kageze kuri rya riba, kihisha mu mazi.
Bakame uko yamenyereye iraza no ku iriba, yihamagaza ubusa, igira ngo irebe ko hari indi nyamaswa yaba yaje kurinda amazi. Ibonye ntayo iriba irarishoka ngo ivome nk'uko bisanzwe. Iratangira iravoma, akanyamasyo kaba kayisingiriye akaguru. Karayikomeza, karayijyana n'imbere y'umwami w'ishyamba.
Inyamaswa zose zirakorana. Inama zimaze kuyinoza, Bakame icirwa urubanza rwo gucibwa umutwe. Ubwo ariko mbere yo kuyica umutwe, zagombaga kuba ziyiboshye, kugira ngo itabona uko icika. Mu gihe zigishaka umugozi ukomeye, Bakame irazibwira iti “Mbese ubwo muriruhiriza iki? Mwazanye kariya kavovo; ntigahagije? Erega ntabwo Bakame nduhije.”
Izindi nyamaswa ziti "Koko Bakame utubwiye ukuri." Nuko zireba akavovo k'insina, maze zirakayibohesha! Hashize umwanya, izuba rimaze gukomera akavovo karuma. Nuko Bakame imenya ko igihe cyo kwicikira kigeze, itangira kwibohora. Inyamaswa zari ziyirinze zirayibaza ziti “Ko turuzi wihotagura, tukumva ako kagozi gaturagurika ubwo uri mu maki?” Bakame irasubiza iti "Ntibibatangaze; ubu ntangiye gusamba, mukanya murabona nangutse!”
Nuko zimaze kwizera ko Bakame itagishoboye gucika zitangira kwiganirira. Mu gihe zikibereye mu kinwanwa, Bakame akagozi irakagutura, isimbuka rimwe nk'umurabyo, irazimira pe! Inyamaswa ngo zikebuke, zisanga Bakame yagiye kera, zisigara zimanjiriwe, naho Bakame yisangira nyina mu ndiri yayo.