UBURYARYA BWA BAKAME (Igice cya mbere)

Kera izuba ryaracanye, imigezi irakama, nuko inyamaswa zose ziraterana, zijya inama yo gushaka uburyo zafukura iriba rirerire, zigira ngo none zagera ku mazi. Inyamaswa zose zirabyemera, uretse Bakame yavuze ko nta mbaraga ifite.

Umwami w’ishyamba hamwe n'ibyegera bye, byemeza ko iryo riba niritungana zizajya zijya ibihe byo kuririnda, kugira ngo zitahure uburyarya bwa Bakame. Iriba rirafukurwa rigira amazi meza cyane kandi afutse.

Bukeye Bakame igira inyota, maze igushakira igicuma cyuzuye ubuki, ijya gushaka amazi yo kunywa kuri rya riba; ubwo yari izi uko iza kubigenza.

Muri izo nyamwaswa rero, impyisi ikaba ari yo yagombaga kurinda rya riba. Bakame irakuzira isanga impyisi yahageze kare, yicira isazi mu maso, kuko yari imaze kurambirwa no gusonza. Irabukwa Bakame irayibwira iti "Cyo se Bakame, aho ntufashwe? Ugejejwe aha n’iki? Ntiwavuze ko wamugaye?” Bakame irayisubiza iti "Aho ntugira ngo nkeneye amazi yawe? Humura nifitiye ayanjye arusha ayanyu kuryoha!" Impyisi yumva igize amatsiko, maze ibwira Bakame iti "Mpa se nsomeho numve!"

Bakame iyihereza cya gicuma, irayibwira iti "Akira maze wiyumvire ukuntu amazi yanjye atagira aho ahuriye n’ayanyu !" Impyisi irakira, isomyeho iravuga iti "Araryoshye cyane koko!" Iragotomera ikurikiranye uburyohe, igicuma iragikonoza, maze umusinzi atembagara aho!

Bakame ibibonye ityo, yegura igicuma cyayo, iravoma, imaze kuvoma iriyuhagira. Irangije irayatoba cyane, kugira ngo yerekane ko itwaye za nyamaswa agahigo. Nuko irigendera.

Impyisi aho ikangukiye isanga Bakame yandurutse, amazi yayahinduye ibiziba! Nuko Bihehe ijya kubitekerereza izindi nyamaswa maze zirayitonganya cyane zigira ziti "Nta kamaro kawe." Impyisi na yo iti "Ngaho namwe nimwigire yo; muzaba mureba ukuntu ako kagabo ari akanyabwenge, kandi gafite amazi meza, kayaguha ngo unyweho ugasinzirirako."

Ariko izasimbuye ya mpyisi, ntizashoboye kuyirusha ubutwari. Imwe gusa muri zo, ni yo yashoboye gutahura uburyarya bwa Bakame. Nyamara zose zarayisuzuguraga, zikayinegura ingendo n’uko iteye.

Soma hano: Uburyarya Bwa Bakame ( Igice cya Kabiri )