UMUGANI WA BAKAME, INZOVU, IMPYISI, INJANGWE, INGWE N'IMBWEBWE

Kera urukwavu rwatumiye inzovu, rutereka inzoga biranywa, maze bigejeje hagati, Bakame ibwira inzovu iti "Haguruka tujye gusimbuka urukiramende."

Biragenda bigera aho urukiramende rwari rushinze; Bakame irarusimbuka; Inzovu irarusimbuka irarunera! Bakame ibwira inzovu iti "Uzi impamvu? Ni ayo mabuno yawe; none inama nakugira, zana nyakebe maze urebe ko utarusimbuka." Inzovu iremera. Bakame imaze kuyakeba, isezerera inzovu irataha.

Haciye iminsi ibiri, inzovu itangira kuribwa iraceceka; hashize ibyumweru bibiri, inzovu imererwa nabi cyane, nuko ituma impyisi kuri Bakame iti "Genda umbwirire Bakame uti 'Amabuno ya Baruzovu yaboze kandi yanze no kumera.'" Impyisi iragenda; igeze kwa Bakame iti "Umwami arantumye ngo amabunobuno ye yanze gushibuka, none yazane, kandi niba wanze ndagukandagira." Agakwavu kati "Wa mugabo we ba woroheje, ushire impumu, kandi enda fungura !" Bakame izana inyama yo ku mabunobuno ya Baruzovu.

Impyisi irarya, irangije kurya ibaza Bakame iti "Uhahira he wa kagabo we? " Bakame iti "Ba uretse ndajya kuhakwereka. Ngwino."

Bigeze ku manga, Bakame ibwira impyisi iti "Jya munsi ya kiriya gihuru, niwumva ikivuga ngo paka-paka, utege inkoro." Impyisi iremera. Ubwa mbere Bakame ihirika akabuye gatoya, impyisi iritaza, ubwa kabiri Bakame yohereza ikibuye kinini, impyisi igiye gufata kiyimena inkoro, ifumbira umunaba, Bakame iraza irikorera ijya kubaga.

Bukeye inzovu iranga iraremba, yohereza injangwe. Bakame iyicura inkumbi. Inzovu yongera koherezayo imbwa, iyica ak’impyisi n’injangwe. Noneho inzovu yohereza ingwe, ingwe igeze yo iravuga iti "Zana amabunobuno ya Baruzovu kandi niba wanze ndagutunga ku rwara." Bakame iti "Mbe wa mugabo we, ko ari gupfa nkaba ndibupfe, waretse nkabanza nkafungura, nawe nkagufungurira, tukabona tukagenda!" Bakame izana akaguru k’imbwa, maze ingwe itamiyeho, itangira kwirigata mu bwanwa, iti "Mbe wa kagabo we wandangiye aho uhahira nanjye nkajyayo ?" Bakame iti "Banza urye." Ingwe irangije kurya biragenda.

Maze ujye munsi ya kiriya gihuru, nanjye ndajya haruguru, niwumva ikiza kivuga 'Duuu!', Uhigame; ariko niwumva ikiza kivuga 'paka-paka' utege inkoro." Ingwe iremera. Biragenda, Bakame iragenda ihirika akabuye gatoya, ingwe iritaza, ubwa kabiri ihirika ikibuye kinini, ingwe iritegereza isanga ari ikibuye, irakizibukira irihwereza.

Bakame ihageze iti "Ahaa! ngo yariye amabunobuno ya Baruzovu, irya aya Barupyisi, irya iya Baruryajangwe na Barubwa, none aya Barugwe ni yo yayinanira?!" Ibanga ingata irikorera; igeze imbere ingwe iyishinga inzara mu mutwe. Bakame iti "Ariko uyu mutwaro umeze ute ?" Iratura, iraruhuka. Irongera irikorera.

Ingwe igeze imbere irongera iyishinga inzara. Bakame iratura isubira mu ngata, irongera ishyira ku mutwe. Yigiye imbere, ingwe iyishinga inzara nanone; Bakame imenya ko ingwe ari nzima.

Bakame iragenda, itararenga umutaru ihura n'indi bakame irayibwira iti "Enda nyakira mwana wa ma!" Indi irayakira. Ikiyigeza ku mutwe, ingwe iyikubita urwara. Bakame yikoreye ibwira nyir'umuzigo iti "Uru ruboho rwawe ni bwoko ki, ko numva rufite amahwa!" Irongera iti "Enda subirana ibyawe." Bakame bene umuzigo irayisubiza iti "Nta mugabo usubira ku cyo yatanze; ijyanire wirire." Imaze kuvuga ityo irigurukira iti "Nyamunsi ntiyapfuye ni ukwisinziriza." Nuko yiruka ubutarora inyuma.

Aho bigereye aho, ingwe irasimbuka yitera hasi ibwira Bakame bari bayikoreye iti "Gashahurwe! Ntubona ko mwene wanyu aguhenze ubwenge?" Nuko iyikubita urwara irayica irayirya. Irangije iribwira iti "Ya mbwa yansize turashyira tubonane." Nuko iriruka isubira kwa Bakame yatumweho na Nzovu. Ihageze irahamagara iti "Yemwe kwa Bakame!" Ibuze uyisubiza iti "Ntikarahagera ka kavuna umuheto. Nuko ingwe yinjira kwa Bakame iricara iti "Karashyira kaze tubonane."

Nuko Bakame iratinda irataha. Igeze imbere y'inzu yayo yumva ifite ubwoba irahamagara iti "Nzu yanjye nzu yanjye!" Imaze akanya yungamo iti "Iyi nzu yanjye ko najyaga nyihamagara ikanyitaba, ubu noneho yabaye ite!" Yongeye guhamagara ubwa gatatu, ingwe irayitaba. Bakame iyumvise iti "Kagwe uwa busa! Inzu yitabye ryari?"

Nguko uko Bakame yarushije amayeri izo nyamaswa zose. Yariye inzovu n’inturo n’intare kandi yikura mu nzara z'ingwe ku mayeri.

Si jye wahera hahera inzovu yemeye kubagwa ngo irashaka kumenya gusimbuka urukiramende.