Umugabo Bigega yabaye aho, maze abyara umwana w'umukobwa Matama; yari yaravukanye isaro mu ntoki, ntihabe hagira uhirahira ngo arimwake.
Mibambwe, umwami w'u Rwanda, atambagira igihugu, acumbika ahitwa i Remera rya Kanyinya. Mu gicuku gishyira inkoko, Mibambwe yumva umwana urira, ariko ntiyamenya aho aririra. Mibambwe arabyuka, abaza