Kera habayeho umugabo, bukeye ashaka umugore, babyarana umwana w’umukobwa, bamwita Munyana. Munyana amaze kuba inkumi, yiha kubenga uje kumusaba wese. Ngo arashaka usa na se cyangwa se usa na nyina.
Bukeye haza umuhungu, Munyana aramubenga. Umuhungu ataha ababaye. Amaze kabiri, asubira yo, umukobwa nanone aramubenga. Umuhungu arataha. Aza guhura